RFL
Kigali

Mu 1973 Pharrell Williams yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/04/2017 8:59
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 14 mu byumweru bigize umwaka tariki 5 Mata, ukaba ari umunsi wa 95 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 270 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1904: Umukino wa mbere mpuzamahanga mu mikino ya Rugby wakinwe hagati y’igihugu cy’ubwongereza n’ibihugu bya Pays des Gales na Ecosse byishyize hamwe.

1956Fidel Castro yatangaje ko agiye mu ntambara n’uwari perezida wa Cuba Fulgencio Batista.

1969: Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abantu benshi biraye mu mihanda mu mijyi inyuranye mu myigaragambyo yarwanyaga intambara ya Vietnam.

1992: Intambara y’I Sarajevo muri yaratangiye, nyuma y’uko ingabo za Serbia zishe abantu bigaragambyaga  Suada Dilberovic na Olga Sučić ku kiraro cya Vrbanja.

2009: Igihugu cya KOreya ya ruguru cyohereje mu kirere icyogajuru cya Kwangmyŏngsŏng-2, iki cyogajuru cyateje impagarara muri Politiki mu muryango w’abibumbye, by’umwihariko Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abantu bavutse uyu munsi:

1960: Ian Redford, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunya Ecosse nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2014.

1973: Pharrell Williams, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

1975: Juicy J, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya 36 Mafia nibwo yavutse.

1976: Simone Inzaghi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1976: Fernando Morientes, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1975: Chiang Kai-shek, wabaye perezida wa mbere w’ubushinwa yaratabarutse, ku myaka 88 y’amavuko.

2012: Bingu wa Mutharika, perezida wa 3 wa Malawi yaratabarutse, ku myaka 78 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND