Uyu munsi ni ku wa 7 w’icyumweru cya 12 mu byumweru bigize umwaka tariki 26 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 85 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 280 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1971: Igice cy’uburasirazuba bwa Pakistan cyiyomoye kuri Pakistan maze gikora Repubulika ya Bangladesh, gihita kinatangira intambara y’ubwigenge bwacyo.
1999: Virus ya mudasobwa yiswe "Melissa worm" yatangiye kwangiza porogaramu ya mudasobwa ya Microsoft word, ndetse na email hirya no hino ku isi.
Abantu bavutse uyu munsi:
1881: Guccio Gucci, umuhanzi w’imyambaro w’umutaliyani, akaba ariwe wahimbye ubwoko bw’imyambaro ya Gucci nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1953.
1898: Rudolf Dassler, umushoramari w’umudage, akaba ariwe washinze uruganda rukora ibikoresho bya siporo rwa Puma nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1974.
1935: Mahmoud Abbas, perezida wa 2 wa Palestine nibwo yavutse.
1948: Steven Tyler, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Aerosmith nibwo yavutse.
1963: Roch Voisine, umuhanzi w’umunyakanada nibwo yavutse.
1973: Larry Page, umuhanga muri mudasobwa w’umunyamerika, akaba umwe mu bashinze urubuga rwa Google nibwo yavutse.
1975: Juvenile, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya UTP nibwo yavutse.
1981: Massimo Donati, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.
1981: Jay Sean, umuhanzi w’umwongereza yabonye izuba.
1984: Sara Jean Underwood, umukinnyikazi wa filime akaba n’umunyamideli, n’umunyamakuru w’umunyamerika nibwo yavutse.
1987: Steven Fletcher, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ecosse nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1827: Ludwig van Beethoven, umuhanga mu muziki by’umwihariko mu gucuranga igikoresho cya piano, akaba ariwe ufatirwaho urugero mu muziki wo mu bwoko bwa Classique yaratabarutse, ku myaka 57 y’amavuko.
1885: Anson Stager, umusirikare akaba n’umushoramari w’umunyamerika, akaba umwe mu bashinze uburyo bukoreshwa mu koherezanya amafaranga hirya no hino ku isi buzwi ku izina rya Western Union yaratabarutse, ku myaka 60 y’amavuko.
1984: Ahmed Sékou Touré, wabaye perezida wa mbere wa Guineya yaratabarutse, ku myaka 62 y’amavuko.
1995: Eazy-E, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya N.W.A yitabye Imana, ku myaka 32 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu: Emmanuel, Felicita, Larissa, Ludger na Marigarita.
TANGA IGITECYEREZO