RFL
Kigali

Mu 1972 Wentworth Miller wamenyekanye nka Michael Scofield muri Prison Break yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/06/2017 10:41
0


Uyu munsi ni ku wa 5 w’icyumweru cya 22 mu byumweru bigize umwaka tariki 2 Kamena, ukaba ari umunsi w’153 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 212 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1886: Grover Cleveland wari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoze ubukwe na Frances Folsom, ubukwe bwabereye muri White House aba perezida umwe wenyine wakoreye ubukwe mu nzu ya perezidansi.

1896: Guglielmo Marconi yatse uburenganzira ku buvumbuzi bwa Radio yari amaze gukora.

1910: Charles Rolls, umwe mu bashinze uruganda rukora imodoka rwa Rolls-Royce Limited, yabaye umuntu wa mbere wabashije kuguruka mu ndege inshuro 2 azenguruka agace ko ku Nyanja ya Atlantika gahuza ubwongereza n’ubufaransa kazwi nka English Channel.

1924: Calvin Coolidge wari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasinye itegeko riha uburenganzira ba kavukire ba Amerika kuba abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika.

1953: Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth wa 2 yarimitswe, iki gikorwa kikaba cyaratambukijwe imbonankubone kuri televiziyo ku isi yose, kiba igikorwa cya mbere cyo kwimika umwami mu Bwongereza kinyujijwe kuri televiziyo kandi kikarebwa n’abantu benshi cyane.

1962: Mu gihe cy’imikino y’igikombe cy’isi, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Chili n’ab’ikipe y’ubutaliyani bagiranye amakimbirane akomeye mu kibuga, aho byagombye kwitabaza polisi ngo ihoshe amakimbirane. Uyu mukino ufatwa nk’umukino wabayemo amakimbirane wa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru.

1979: Papa Yohani Paul wa 2 yasuye igihugu cye cy’amavuko cya Pologne, aba umu-papa wa mbere usuye igihugu kigendera ku matwara y’isangirabukungu (communiste).

2003: Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wakoze igikorwa cya mbere cyo gusura undi mubumbe, ubwo icyogajuru cy’u Burayi cyoherezwaga ku mubumbe wa Mars.

2012: Hosni Mubarak wahoze ari perezida wa Misiri wakuweho n’imyigaragambyo y’abaturage, yakatiwe igifungo cya burundu, kubera uruhare yagize mu kwica no guhohotera abaturage bigaragambyaga ku butegetsi bwe mu mwaka wa 2011.

Abantu bavutse uyu munsi:

1731: Martha Washington, wari umugore wa George Washington wabaye perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 1802.

1937: Jimmy Jones, umuhanzi w’umunyamerika nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2012.

1954Dennis Haysbert, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka David Palmer muri filime za 24 Heures yabonye izuba.

1972: Wentworth Miller, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Michael Scofield muri filime za Prison Break yabonye izuba.

1987: Sonakshi Sinha, umukinnyikazi wa filime w’umuhinde yabonye izuba.

1988: Sergio Agüero, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Argentine nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1970: Bruce McLaren, umukinnyi w’amasiganywa ku mamodoka akaba n’umukanishi wo muri Nouvelle Zelande, akaba ariwe washinze ikipe y’amasiganwa muri uyu mukino ya  McLaren racing team yitabye Imana, ku myaka 33 y’amavuko.

1978Santiago Bernabéu Yeste, wabaye umutoza n’umuyobozi w’ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, ndetse ikibuga iyi kipe ikiniraho kikaba cyaramwitiriwe yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.

1988: Raj Kapoor, umukinnyi, umuyobozi, akaba n’umushoramari wa filime w’umuhinde, akaba akomoka mu muryango wa ba Kapoor (uyu ukaba ari umuryango ufite amateka akomeye muri sinema y’ubuhinde, ukaba ubarizwamo abakinnyi bakomeye nka Kareena Kapoor, Karisma Kapoor, Rajiv Kapoor,…) yitabye Imana, ku myaka 64 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

1999: Junior Braithwaite, umuhanzi w’umunyajamayika, akaba yarabarizwaga mu itsinda rya Bob Marley and the Wailers yitabye Imana, ku myaka 50 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Alexandre, Blandine, na Mutagatifu Elmo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND