RFL
Kigali

Mu 1966 Mike Tyson yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/06/2017 12:04
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 26 mu byumweru bigize umwaka tariki 30 Kamena, ukaba ari umunsi w’181 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 184 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1882: Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica perezida wa Amerika  James Garfield, Charles J. Guiteau yishwe amanitswe mu mujyi wa Washington, D.C.

1936: Umwami  Haile Selassie wa Abyssinia (Ethiopiya), mu nama y’umuryango w’abibumbye yasabye ubufasha mu kurwanya igihugu cy’ubutaliyani cyari cyarateye igihugu cye.

1937: Bwa mbere ku isi, numero ya telefoni y’ubutabazi ya 999 yatangiye gukora I Londres mu Bwongereza.

1960: Igihugu cya Congo (RDC) cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bubiligi.

1969: Mu gihe cy’intambara hagati ya Leta ya Nigeriya n’agace ka Biafra, igihugu cya Nigeria cyahagaritse ubufasha bw’umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) bwajyaga muri Biafra.

Abantu bavutse uyu munsi:

1919: Ed Yost, umuvumbuzi w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye ibipirizo biguruka nk’indege bizwi nka hot air balloon nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2007.

1966:Mike Tyson, icyamamare mu mukino w’iteramakofi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1983: Cheryl Cole, umuririmbyikazi, umubyinnyi, akaba n’umunyamideli w’umwongereza, akaba yarahoze ari umugore w’umukinnyi w’umupira w’amaguru Ashley Cole yabonye izuba.

1983: Gugu Mbatha-Raw, umukinnyikazi wa filime w’umwongereza, nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1882: Charles J. Guiteau, umuyobozi w’amasengesho, akaba n’umunyamategeko w’umunyamerika akaba yarahamijwe icyaha cyo kwica perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika James A. Garfield yitabye Imana, ku myaka 41 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje

2013: Thompson Oliha, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya yitabye Imana, ku myaka 45 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND