RFL
Kigali

Mu 1966 Janet Jackson yaravutse: bimwe mu byaranze uyu mumnsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/05/2017 7:35
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 20 mu byumweru bigize umwaka tariki 16 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’136 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 229 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1770: Ku myaka 15 y’amavuko Louis-Auguste waje kuba umwami w’ubufaransa ku izina rya Louis XVI, yashyingiwe Marie Antoinette wari ufite imyaka 14 y’amavuko.

1929: I Hollywood, bwa mbere ibihembo bya Oscars byaratanzwe.

1975: Junko Tabei yabaye umugore wa mbere wabashije kugera ku isonga ry’umusozi wa mbere ku isi (Everest).

1997Mobutu Sese Seko, wari perezida wa Zaire yahunze igihugu.

2007: Nicolas Sarkozy yatorewe kuba perezida w’ubufaransa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1831: David Edward Hughes, umushakashatsi w’umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Pays des Gales, akaba ari mu bavumbuye indangururamajwi (microphone) nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1900.

1944: Danny Trejo, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye muri filime nka Desperado yabonye izuba.

1966: Janet Jackson, umuhanzikazi w’umunyamerika akaba ari umuvandimwe wa nyakwigendera Michael Jackson yabonye izuba.

1981: Ricardo Costa, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal yabonye izuba.

1982: Billy Crawford, umuhanzi w’umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Philippines yabonye izuba.

1986: Megan Fox, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1947Frederick Gowland Hopkins, umuhanga mu binyabuzima n’ubutabire w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye Vitamine akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 86 y’amavuko.

1977: Modibo Keïta, perezida wa Mali yaratabarutse, ku myaka 52 y’amavuko.

1984: Andy Kaufman, umukinnyi wa filime zisekeje akaba yari n’umunyarwenya w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 35 y’amavuko (ariko kugeza n’ubu hari abataremera ko yapfuye).

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND