RFL
Kigali

Mu 1965 umunyarwenya Chris Rock yaravutse: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/02/2017 6:12
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 6 mu byumweru bigize umwaka tariki 7 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 38 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 327 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1962: Leta zunze ubumwe za Amerika zahagaritse ibintu byose byinjira ndetse n’ibisohokamo biva cyangwa bijya mu gihugu cya Cuba.

1964: Itsinda ry’abaririmbyi ry’abongereza The Beatles bageze bwa mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika.  Igitaramo cya mbere bahise bakorerayo gifatwa nk’icya mbere cyatangije ukwinjira k’umuziki w’abongereza muri Amerika.

1974: Ibirwa bya Grenada byabonye ubwigenge ku bwongereza.

1979: Umubumbe wa Pluto winjiye mu kirere cya Neptune bwa mbere kuva yavumburwa.

1991: Perezida wa mbere watowe n’abaturage mu gihugu cya Haiti, Jean-Bertrand Aristide yarahiriye kuyobora iki gihugu.

1992: Amasezerano y’i Maastricht yarasinywe, akaba ariyo yatangije umuryango w’ubumwe bw’uburayi.

2009: Inkongi y’umuriro yayogoje Leta ya Victoria mu gihugu cya Australia yarazimye ikaba yaraguyemo abasaga 170 n’abandi benshi bimuka mu byabo, ikaba ari imwe mu nkongi z’umuriro ikomeye yabayeho mu mateka ya Australia.

2013: Nibura abantu 53 baguye mu mpanuka y’imodoka zagonganye mu gace ka Chibombo muri Zambia ubwo bus yagonganaga n’ikamyo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1906: Oleg Antonov, umuhanga mu gukora indege w’umurusiya akaba ariwe washinze uruganda rukora indege zo mu bwoko bwa Antonov nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1984.

1949Paulo César Carpegiani, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunya Brazil nibwo yavutse.

1958: Giuseppe Baresi, umutoza w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1965: Chris Rock, umukinnyi wa filime zisekeje akaba n’umushyushyarugamba w’umunyamerika yabonye izuba.

1978: Ashton Kutcher, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1980: Maximiliano Cejas, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.

1981: Darcy Dolce Neto, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1983: Federico Marchetti, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1985: Devis Nossa, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1988: Albin Hodza, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1878: Papa Piyo wa 9 yaratashye.

2000: Big Pun, umuraperi w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 29 y’amavuko.

2009: Jack Cover, umupilote akaba n’umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye akuma gatera amashanyarazi gakoreshwa ku bantu cyane cyane mu gihe cy’iperereza, kitwa Taser yaratabarutse, ku myaka 89 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND