RFL
Kigali

Mu 1963 Kenya yabonye ubwigenge bwayo ku Bwongereza: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/12/2018 12:06
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 50 mu byumweru bigize umwaka tariki 12 Ukuboza, ukaba ari umunsi wa 346 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 19 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1787: Pennsylvania yabaye leta ya 2 nyuma ya Delaware mu kwemera kugendera ku itegekonshinga rya Leta zunze ubumwe za Amerika.

1911New Delhi yasimbuye Calcutta nk’umurwa mukuru w’igihugu cy’u Buhinde.

1941: Adolf Hitler yatangaje ku mugaragaro ko abayahudi bagomba kwicwa mu nama yari yabereye Reich.

1958: Igihugu cya Guinea cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1963: Igihugu cya Kenya cyabonye ubwigenge bwacyo ku bwongereza.

1964: Nyuma y’uko kibonye ubwigenge mu 1963, uwari minisitiri w’intebe wa Kenya, Jomo Kenyatta yatorewe kuba perezida wa mbere w’icyo gihugu.

1984: Maaouiya Ould Sid'Ahmed Taya yabaye perezida wa 3 w’igihugu cya Mauritania, ahiritse ku butegetsi Mohamed Khouna Ould Haidalla igihe yari yitabiriye inama hanze y’igihugu.

1991: U Burusiya bwikuye muri Leta zunze ubumwe z’abasoviyeti.

Abantu bavutse uyu munsi:

1881: Harry Warner, umushoramari w’umunyamerika wakomokaga muri Pologne akaba ari mu bavandimwe bashinze inzu itunganya filime ya Warner Bros. nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1958.

1927Robert Noyce, umuvumbuzi akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe wavumbuye agakoresho ka Microchip akaba ndetse mu bashinze ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Intel Corporation nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1990.

1934: Miguel de la Madrid, perezida wa 52 wa Mexique nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2012.

1949: Marc Ravalomanana, wabaye perezida wa Madagascar nibwo yavutse.

1957: Sheila E., umuririmbyikazi, akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1970: Jennifer Connelly, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1976: Lloyd Owusu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1977: Impanga 3 z’abanyamideli bakaba ari n’abakinnyikazi ba filime b’abanyamerika Erica Dahm, Jaclyn Dahm, na Nicole Dahm nibwo bavutse.

1984: Daniel Agger, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Denmark nibwo yavutse.

1986: Daddy Birori, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umukongomani wakiniraga ikipe y’u Rwana nibwo yavutse.

1990: Seungri, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyakoreya y’epfo ubarizwa mu itsinda ry’abaririmbyi rya Big Bang nibwo yavutse.

1990: Victor Moses, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1913: Menelik II, umwami w’abami wa Ethiopiya yaratanze.

1971: David Sarnoff, umushoramari w’umunyamerika ukomoka mu Burusiya, akaba ariwe washinze ikinyamakuru  cya NBC yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko.

2000: Ndabaningi Sithole, umunyazimbabwe washinze ishyaka rya ZANU yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko.

2007: Ike Turner, umuririmbyi, umucuranzi wa guitar, akaba yaranatunganyaga indirimbo z’amajwi w’umunyamerika, akaba yari umugabo w’umuhanzikazi Tina Turner ndetse bakaba bararirimbanye mu itsinda rimwe rya Ike & Tina Turner, yitabye Imana ku myaka 76 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND