RFL
Kigali

Mu 1963 José Mourinho yabonye izuba: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/01/2017 6:58
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 4 tariki 26 Mutarama ukaba ari umunsi wa 26 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 339 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1837: Leta ya Michigan yabaye leta y 26 muri Leta zinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1905: Ibuye rya Diamand rinini ryabayeho mu mateka y’isi rikaba ripima amakara (carats) 3,106.75 bihwanye n’ibiro o.621350, rikaba ryarahawe izina rya Cullinan ryavumbuwe mu kirombe cya Primier Mine I Pretoria muri Afurika y’epfo.

1924: Umujyi wa Saint Petersburg wo mu burusiya, wahinduriwe izina witwa Leningrad.

1930: Inama y’igihugu y’ubuhinde yashyizeho umunsi wa 26 Mutarama nk’umunsi w’ubwigenge bw’ubuhinde (Poorna Swaraj), kikaba cyarabonye ubu bwigenge mu myaka 17 yakurikiyeho (mu 1947).

1950: Igihugu cy’ubuhinde cyatangiye kugendera ku itegekonshinga, bikigira repubulika bwa mbere mu mateka yacyo, Rajendra Prasad aba perezida wa mbere w’iki gihugu. Uyu munsi ukaba wizihizwa nk’umunsi wa Repubulika mu gihugu cy’ubuhinde.

1952: Mu gihugu cya Misiri habaye imyivumbagatanyo mu gace kiganjemo ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Cairo, imyivumbagatanyo yari igamije abongereza ndetse n’abakire b’bacuruzi bakomeye b’abanyamisiri. Uyu munsi ukaba warahawe izina rya Black Saturday (uwa gatandatu w’umwijima)

1965: Ururimi rwa Hindi rwagizwe ururimi rwa mbere rwemewe n’amategeko mu zikoreshwa mu buhinde.

1991: Mohamed Siad Barre yakuwe ku butegetsi muri Somalia, byatumye guverinoma yatowe n’abaturage ivaho, ubutegetsi bufatwa na Ali Mahdi.

2009: Mu gihugu cya Madagascar mu murwa mukuru Antananarivo, imyigaragambyo yakuyeho perezida Marc Ravalomanana yaratangiye, birangira asimbuwe na Andry Rajoelina by’agateganyo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1826: Julia Grant wabaye umugore wa perezida Ulysses S. Grant (perezida wa 19 wa Leta zunze ubumwe za Amerika) nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1902.

1921: Akio Morita, umushoramari w’umuyapani akaba umwe mu bashinze ikigo cya Sony gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1999.

1937: Joseph Saidu Momoh wabaye perezida wa 2 wa Sierra Leone nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2003.

1947: Michel Sardou, umuhanzi w’umufaransa nibwo yavutse.

1958: Ellen DeGeneres, umunyarwenya, umukinnyikazi wa filime, akaba n’umushyushyarugamba w’umunyamerika yabonye izuba.

1963: José Mourinho, umutoza w’umupira w’amaguru ukomoka muri Portugal yabonye izuba.

1967: Col Needham, umushoramari w’umwongereza akaba umwe mu bashinze urubuga rwa IMDb nibwo yavutse.

1982: Brahim Takioullah, umugabo w’umunyamaroc waciye agahigo ko kugira ibirenge binini ku isi nibwo yavutse.

1984: Iain Turner, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ecosse nibwo yavutse.

1987: Marlon Mario Brandao da Silveira, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brazil nibwo yavutse.

1987: Sebastian Giovinco, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1987: Mia Rose, umuhanzikazi w’umwongereza yabonye izuba.

1989MarShon Brooks, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1891Nikolaus Otto, umukanishi, akaba n’umuvumbuzi w’umudage akaba yaravumbuye Internal combustion engine yaratabarutse, ku myaka 58 y’amavuko.

1980: Simon Kapwepwe wabaye visi perezida wa 2 wa Zambiya yaratabarutse, ku myaka 58 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi harizihizwa abatagatifu: Alberic, Paula, mutagatifu Timoteyo, na mutagatifu Titus.

Uyu munsi ni umunsi wo kwibohora mu gihugu cy’ubugande.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND