RFL
Kigali

Mu 1962 Jeanette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabonye izuba: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/08/2018 9:26
2


Uyu munsi ni ku wa 5 w’icyumweru cya 32 mu byumweru bigize umwaka tariki ya 10 Kanama ukaba ari umunsi wa 222 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 143 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1270: Yekuno Amlak, yabaye umwami wa Ethiopiya bituma igisekuru cya Salomo cyongera gusubira ku ngoma nyuma y’imyaka 100 nta mwami wo muri icyo gisekuru ugera ku bwami.

1792: Mu mpinduramatwara zo mu Bufaransa, umwami Louis wa 16, yarafashwe mu gihe ingabo zamurindaga zari zimaze kwicwa n’abari barigometse ku bwami.

1793: Ingoro ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa yarafunguwe ku mugaragaro mu mujyi wa Paris.

1821: Leta ya Missouri yemerewe kuba imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iba leta ya 24 muri leta zose.

2001: Muri Angola, gari ya moshi yari itwaye abagenzi yateweho igisasu n’umutwe wa UNITA wa Savimbi warwanyaga leta wica mo abantu bagera kuri 252 n’abandi barakomereka bikomeye.

2003: Ubushyuhe bwo ku gipimo cyo hejuru mu mateka y’isi bwabaye mu bwongereza kuri degree 38.5 ku gipimo cya Celsius mu gace ka Kent.

2003: Yuri Malenchenko, yambariye impeta mu kirere aba umuntu wa mbere mu mateka y’isi ubikoze ubwo yambikaga impeta Ekaterina Dmitrieva ubwo yari atwaye indege dore ko ari nako kazi akora.

2012: Abacukuzi banyiramugengeri b’I Marikana muri Afurika y’epfo batangiye imyigaragambyo yaguyemo abagera kuri 47 mu gihe cy’ukwezi yamaze.

Abantu bavutse uyu munsi:

1602: Gilles de Roberval, umuhanga mu mibare w’umufaransa, ubuvumbizi bwe bukaba bugikoreshwa mu mibare y’ubu ndetse akaba yaranavumbuye umunzani ukoreshwa kuri ubu nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1675.

1814: Henri Nestlé, umucuruzi w’umudage akaba ariwe washinze uruganda ruzwi ku isi mu gukora ibintu bikomoka ku buhinzi rwa Nestlé nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1890.

1874: Herbert Hoover, perezida wa 31 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse aza gutabaruka mu mwaka w’1964.

1960: Antonio Banderas, umukinnyi wa film ukomoka mu gihugu cya Espagne akaba azwi cyane muri sinema ya Hollywood nko muri film yamenyekanye cyane ya Desperado nibwo yabonye izuba.

1962: Jeanette Kagame, umufasha wa perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabonye izuba.

1971: Roy Keane, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza wamenyekanye cyane mu ikipe ya Manchester United no mu ikipe y’igihugu y’ubwongereza nibwo yavutse.

1997Kylie Jenner, umunyamidelikazi w’umunyamerika, akaba murumuna wa Kim Kardashian nibwo yavutse.

Abantu bapfuye uyu munsi:

1999: Jennifer Paterson, umukinnyikazi wa film w’umwongereza akaba yari icyamamare cyane muri icyo gihugu bitewe na film zica kuri televiziyo yari yarakinnye zitwa Two Fat Ladies nibwo yitabye Imana.

2011: Billy Grammer, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa guitar w’umwongereza nibwo yitabye Imana.

2012: Carlo Rambaldi, umuhanga mu gukora ibintu bidasanzwe mu mashusho ya film (special and visual effects) w’umutaliyani akaba azwi cyane muri film King Kong (1976) na E.T The Extra-Terrestrial (1982) nibwo yitabye Imana.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe amavuta y’ibinyabiziga akomoka ku bimera (International Biodiesel Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frady5 years ago
    HBD lovely mother !!! Beside a strong man there is ....a wise woman.....
  • van5 years ago
    joyeux anniversaire mama Janet première dame du pays.vive tjr.je vs aime fort





Inyarwanda BACKGROUND