RFL
Kigali

Mu 1961 ni bwo Eddie Murphy yavutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/04/2017 9:24
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 14 mu byumweru bigize umwaka tariki 3 Mata, ukaba ari umunsi wa 93 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 272 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1973: Martin Cooper ari nawe wakoze telefoni yo mu bwoko bwa Motorola, yahmagaye bwa mbere kuri telefoni ubwo yahamagaraga Joel S. Engel, n’ubwo byatwaye indi myaka igera ku 10 kugira ngo iyi telefoni yitwaga DynaTAC 8000X igere ku isoko.

1981: Mudasobwa ya mbere igendanwa yo mu bwoko bwa Osborne 1, yashyizwe ahagaragara I San Fransisco.

1996: Indege ya Leta zunze ubumwe za Amerika ya Air Force yari itwaye secretaire wa Leta w’ubucuruzi Ron Brown yakoze impanuka igwa muri Croatia maze abantu bose 35 bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Abantu bavutse uyu munsi:

1876: Tomáš BaĆ„a, umushormari wo muri Repubulika ya Czech akaba ariwe washinze uruganda rukora inkweto rwa Bata Shoes nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1932.

1898: Henry Luce, umunyamakuru w’umunyamerika akaba ari mu bashinze ikinyamakuru Time Magazine nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1967.

1961: Eddie Murphy, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1976: Park Si-hoo, umukinnyi wa filime w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye nka Shi-hoo muri filime y’uruhererekane ya Iljimae nibwo yavutse.

1977: Hussein Fatal, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Outlawz nibwo yavutse.

1983: Ben Foster, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1985: Leona Lewis, umuhanzikazi w’umwongereza yabonye izuba.

1986: Amanda Bynes, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1986: Sergio Sánchez Ortega, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1993: Pape Moussa Konaté, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Senegal nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1981: Juan Trippe, umushoramari w’umunyamerika washinze ikigo gitwara abagenzi mu ndege cya Pan American World Airways yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.

2013: Jean Sincere, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 94 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu: Agape, Chionia, na Irene.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND