Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya mbere mu byumweru bigize umwaka, tariki 3 Mutarama ukaba ari umunsi wa 3 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 362 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1848: Joseph Jenkins Roberts yabaye perezida wa mbere w’igihugu cya Liberia, kikaba aricyo na Ethipia mu bihugu ku mugabane wa Afurika bitigeze bikoronizwa.
1925: Benito Mussolini yatangaje ko afashe ubutegetsi bwaranzwe n’igitugu mu butaliyani.
1959:Alaska yabaye leta ya 49 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
1961: Leta zunze ubumwe za Amerika n’igihugu cya Cuba byacanye umubano.
1962: Papa Yohani wa 13 yakuriyeho Fidel Castro amasakaramentu.
1977: Ikigo cya Apple gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga cyatangiye gukora.
Abantu bavutse uyu munsi:
1876: Wilhelm Pieck, perezida wa mbere w’ubudage nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1960.
1901: Ngo Dinh Diem, perezida wa mbere wa Vietnam nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1963.
1956: Mel Gibson, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi akanatunganya filime w’umunyamerika ukomoka muri Australia nibwo yavutse.
1969: Michael Schumacher, umukinnyi w’umukino wo gutwara imodoka w’umudage yabonye izuba.
1976: Angelos Basinas, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umugereki nibwo yavutse.
1977: Lee Bowyer, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.
1982: Lasse Nilsson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyasuwedi nibwo yavutse.
1987: Leonidas Panagopoulos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umugereki nibwo yavutse.
1988: Ikechi Anya, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ecosse ukomoka muri Nigeriya nibwo yavutse.
1988: Jonny Evans, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ireland nibwo yavutse.
1991: Jerson Cabral, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
235: Papa Anterus yaratashye.
492: Papa Felix III yaratashye
1875: Pierre Larousse, umwanditsi w’inkoranyamagambo w’umufaransa, akaba ariwe wakoze inkoranyamagambo yamwitiriwe ya Larousse yaratabarutse, ku myaka 58 y’amavuko.
1979: Conrad Hilton, umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe washinze amahoteli ya Hilton yitabye Imana, ku myaka 92 y’amavuko.
TANGA IGITECYEREZO