Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 36 mu byumweru bigize umwaka tariki 5 Nzeli, ukaba ari umunsi wa 248 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 117 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1666: Umuriro ukaze wayogozaga umujyi wa Londres wari umaze icyumweru warazimye. Inyubako 10,000 nizo zakongowe n’uwo muriro harimo na cathedral ya mutagatifu Paul ndetse abantu 6 nibo bamenyekanye bawuguyemo.
1882: Bwa mbere umunsi w’abakozi muri Amerika warizihijwe ukaba waratangijwe n’urugendo rwabereye mu mujyi wa New York.
1960: Nyuma y’uko kibonye ubwigenge, umusizi Leopold Sedar Senghor yatorewe kuba perezida wa Senegal.
1972: Mu mikino ya Olempike yaberaga mu mujyi wa Munich mu budage, ibyihebe by’abanyapalestine biyise “Black September (Nzeli yirabura)” bafashe abakinnyi 11 b’abanya Israel bugwate bahita bicamo 2 abandi 9 babica umunsi ukurikiyeho.
1991: Amasezerano mpuzamahanga yasinywe hagati ya za Leta zo ku isi yo kurengera abaturage kavukire mu bihugu yo mu 1989 yatangiye gushirwa mu ngiro.
Abantu bavutse uyu munsi:
1897: Ella Schuler, umunyamerika wabayeho igihe kirekire ku isi nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2011.
1921: Jack Valenti, umukozi w’amafilm w’umunyamerika akaba ariwe wahimbye uburyo bwo guha film amanota bwa MPPA (MPPA film rating system) nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2007.
1946: Freddie Mercury ufite inkomoko muri Tanzania (Zanzibar), umuririmbyi wo mu itsinda Queen ari nawe wanditse nyinshi mu ndirimbo zakunzwe z'iri tsinda yaravutse aza kwitaba Imana muri 1991
1970: Liam Lynch, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi wa guitar w’umunyamerika nibwo yavutse.
1989: Jose Angel Valdes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.
1989: Kat Graham, umubyinnyi akaba n'umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri filime y'uruhererekane Vampire Diaries nka Bonnie Bennet yaravutse
Abantu bapfuye uyu munsi:
2003: Gisele MacKenzie, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika ufite inkomoko muri Canada yitabye Imana.
2012: Joe South, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba umuhanga mu gucuranga guitar w’umunyamerika yitabye Imana.
TANGA IGITECYEREZO