RFL
Kigali

Mu 1960 Cote d’Ivoire cyabonye ubwigenge: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/08/2018 9:52
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 32 mu byumweru bigize umwaka tariki ya 7 Kanama, ukaba ari umunsi wa 219 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 146 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1782: Uwari Perezida wa Amerika George Washington yatanze itegeko ryo gukora akarango k’ishimwe ko guha abasirikare bose bakomerekeye ku rugamba.

1927: Ikiraro cyitiriwe amahoro gihuza umujyi wa Ontario muri Canada na New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo cyafunguwe ku mugaragaro.

1933: Ubwicanyi bwa Simele nibwo bwabaye ubwo leta ya Iraq yicaga aba Assyrian bagera ku bigumbi 3,000. Uyu munsi ukaba wibukwa nk’umunsi w’abahowe ubusa w’abassyrian.

1938: Inkambi y’ikusanyirizo ya Mauthausen nibwo yatangiye kubakwa. Iyi ikaba yari inkambi yari iteganyijwe gukusanyirizwamo abayahudi ikaba iri no mu nkambi zaguyemo abayahudi benshi mu gihe cya jenoside (mu ntambara y’isi ya 2).

1960: Igihugu cya Cote d’ivoire cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cy’u Bufaransa.

1985: Takao Doi, Mamoru Mohri na Chiaki Mukai batoranyijwe kuba abayapani ba mbere bari bagiye kujya mu kirere.

1998: Ambassade za Leta zunze ubumwe za Amerrika ziherereye mu mujyi wa Dar Es Salaam na Nairobi zibasiwe n’ibitero by’ubwiyahuzi byaguye mo abantu bagera kuri 212.

2012: Abagabo 3 bitwaje intwaro binjiye mu rusengero mu gace ka Okene muri Nigeria bica abantu 19.

Abantu bavutse uyu munsi:

1944: John Glover, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1955: Wayne Knight, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1963: Patrick B. Kennedy, umuhungu wa perezida wa Amerika John F. Kennedy, nibwo yavutse uretse ko yahise yitaba Imana akimara kuvuka.

1966: Jimmy Wales, umushoramari w’umunyamerika akaba ari umwe mu bashinze urubuga rwa internet rwa Wikipedia nibwo yavutse.

1986: Nancy Sumari, umunyamideli  w’umunyatanzaniyakazi akaba ariwe wabaye nyampinga w’isi ku mugabane wa Afurika mu 2005 nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

1834: Joseph Marie Jacquard, umuhanga mu kudoda, akaba n’umuvumbuzi w’umufaransa akaba ariwe wavumbuye imashini idoda yifashishwa mu nganda zo kudoda yitwa Loom yanamwitiriwe (Jacquard Loom) yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.

2007:Angus Tait, umushoramari ukomoka mu gihugu cya Nouvelle Zelande, akaba ariwe washinze ikigo cy’itumanaho cya Tait Communications yaratabarutse, ku myaka 88 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND