RFL
Kigali

Mu 1957 Osama bin Laden nibwo yavutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/03/2017 7:42
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 10 mu byumweru bigize umwaka tariki 10 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 69 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 295 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1804: Mu mujyi wa St Louis ho muri Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye igikorwa cyo kugura leta ya Louisiana icyo gihe yari ubutaka bw’abafaransa, bakaba barabugurishije Leta zunze ubumwe za Amerika.

1876: Alexander Graham Bell yavuganye n’umuntu kuri telefoni bwa mbere aho yavuze amagambo agira ati, “Mr. Watson, come here, I want to see you: Mr. Watson, ngwino hano, ndagushaka.

1922: Mahatma Gandhi yarafashwe akatirwa imyaka 6 y’igifungo, ariko yaje kurekurwa nyuma y’imyaka 2 gusa. Akaba yarazizwaga guteza akaduruvayo mu gihugu.

1945: Mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, umujyi wa Tokyo mu buyapani watewemo igisasu n’ingabo z’abanyamerika, kikaba ari kimwe mu cyahitanye abantu benshi ku isi mu mateka dore ko icyo gitero cyaguyemo abantu basaga 100,000 kandi benshi b’abasivili ahanini biturutse ku muriro waturutse kuri icyo gisasu.

1969: Mu mujyi wa Memphis ho muri Tennessee,  James Earl Ray yahamijwe icyaha cyo kwica Martin Luther King Jr.

1977: Abahanga n’abashakashatsi b’ikirere bavumbuye urugori rw’umubumbe wa Uranus.

Abantu bavutse uyu munsi:

1846: Edward Baker Lincoln, umuhungu wa Abraham Lincoln nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1850.

1928: James Earl Ray, umunyamerika wahamijwe icyaha cyo kwica Martin Luther King, Jr. nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1998.

1929Huey P. Meaux, utunganya indirimbo w’umunyamerika akaba ariwe washinze inzu zitunganya indirimbo za Tear Drop Records na Capri Records, nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2011.

1940: Chuck Norris, umuhanga mu mikino njyarugamba, akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1947: Gloria Diaz, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyafilipine, akaba yarabaye nyampinga w’isi mu 1969 yabonye izuba.

1952: Morgan Tsvangirai,  wahoze ari minisitiri w’intebe wa Zimbabwe nibwo yavutse.

1957Osama bin Laden wahoze ayobora umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda, nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2011.

1963: Rick Rubin utunganya indirimbo w’umunyamerika, akaba ariwe washinze inzu itunganya indirimbo ya Def Jam Recordings, nibwo yavutse.

1972Timbaland, umuraperi akaba anatunganya indirimbo w’umunyamerika yabonye izuba.

1974: Biz Stone, umushoramari w’umunyamerika akaba umwe mu bashinze urubuga nkoranyambaga rwa Twitter yabonye izuba.

1977: Robin Thicke, umuhanzi w’umunyamerika akaba n’umukinnyi wa filime nibwo yavutse.

1978Neil Alexander, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ecosse nibwo yavutse.

1981Samuel Eto'o, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni nibwo yavutse.

1981: Steven Reid, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ireland nibwo yavutse.

1981: Ángel López, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1985Lassana Diarra, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1993: Alfred Duncan, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1982: Minoru Shirota, umushakashatsi akaba n’umuvumbuzi w’umuyapani akaba ariwe wavumbuye ikinyobwa gikomoka ku mata cya Yaoult yaratabarutse, ku myaka 83 y’amavuko.

2005: Danny Joe Brown, umuhanzi w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 54 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND