RFL
Kigali

Mu 1957 nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame nibwo yavutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/10/2018 11:29
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 43 mu byumweru bigize umwaka tariki 23 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 292 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 73 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1915: Mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abagore babarirwa hagati y’25,000 na 33,000 bakoze urugendo rwo guhamagarira leta guhindura itegeko nabo bakabona uburenganzira bwo gutora.

1973: Ibihano by’umuryango w’abibumbye byari byafatiwe ibihugu bya Israel na Syria byatumye intambara yari yarabaye akarande hagati yabyo ihagarara.

2011: Mu gihugu cya Libya, akanama k’inzibacyuho kari kashyizweho nyuma y’ihirikwa rya Gaddafi katangaje ko intambara n’imyivumbagatanyo byari bimaze amezi biyogoje Libya birangiye.

Abantu bavutse uyu munsi:

1940Pelé, igihangange mu mupira w’amaguru  w’umunyabrazil yabonye izuba.

1954Ang Lee, umuyobozi wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko muri Taiwan nibwo yavutse.

1957Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba ari uwa 6 mu baperezida bayoboye u Rwanda yabonye izuba.

1957: Martin Luther King III, umunyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu akaba ari umuhungu wa Martin Luther King wamenyekanye nawe muri iyo mirimo nibwo yavutse.

1975: Yoon Son-ha, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyakoreya y’amajyepfo wamenyekanye muri series za Fugitives: Plan B nibwo yavutse.

1976: Ryan Reynolds, umukinnyi wa filime w’umunyamerika ukomoka muri Canada nibwo yavutse.

1983: Goldie Harvey, umuririmbyikazi w’umunyanigeriya nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2013.

1984: Simone Masini, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1985: Chris Neal, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1985: Luca Spinetti, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1985Miguel, umuririmbyi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1992Álvaro Morata, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1921:John Boyd Dunlop, umushoramari w’umunya Ecosse, akaba ariwe washinze uruganda rukora ibikoresho birimo amapine byo mu bwoko bwa Dunlop yaratabarutse, ku myaka 61 y’amavuko.

1986:Edward Adelbert Doisy, umunyabutabire w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye vitamine K akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 93 y’amavuko.

2005: Stella Obasanjo, umugore wa perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo, yitabye Imana ku myaka 60 y’amavuko.

2006: Lebo Mathosa, umuririmbyikazi w’umunya Afurika y’epfo wamenyekanye mu itsinda rya Boom Shaka yitabye Imana ku myaka 29 y’amavuko.

2011: John McCarthy, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika akaba ariwe wakoze Lisp programming language yitabye Imana ku myaka 94 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND