RFL
Kigali

Mu 1957 Camp Nou, stade ya FC Barcelona yarafunguwe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/09/2018 10:34
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 40 mu byumweru bigize umwaka tariki 24 Nzeli ukaba ari umunsi wa 267 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 98 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1948: Uruganda rukora imodoka rwa Honda rwarashinzwe.

1957: Nou Camp, stade ya FC Barcelona, ikaba ari nayo stade nini ku mugabane w’uburayi yarafunguwe ku mugaragaro.

1968: Igihugu (ubwami) cya Swaziland cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1973: Igihugu cya Guinnee-Bissau cyabonye ubwingenge bwacyo ku gihugu cya Portugal.

1996: Abahagarariye ibihugu 71 byo ku isi bashyize umukono ku masezerano ahagarika isuzuma ry’ibitwaro bya kirimbuzi, akaba yarasinywe ahagarariwe n’umuryango w’abibumbye.

Abantu bavutse uyu munsi:

1898: Howard Florey, umuganga akaba n’umukozi w’imiti w’umunya-Australia, akaba ari umwe mu bavumbuye umuti wa Penicilline nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1968.

1936Jim Henson, umwandirsi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1990.

1969: Lisa Matthews, umukinnyikazi wa film akaba n’umunyamideli w’umunyamerika yabonye izuba.

1973: Rodrick Rhodes, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1979: Fábio Aurélio, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1984: Mickaël Poté, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Benin nibwo yavutse.

1987: Matthew Conolly, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1939: Carl Laemmle, umushoramari wa film w’umunyamerika ufite inkomoko mu Budage akaba ariwe washinze inzu itunganya film ya Universal Studios yaratabarutse, ku myaka 72 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND