RFL
Kigali

Mu 1955 Albert Einstein yaratabarutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/04/2018 11:17
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 16 mu byumweru bigize umwaka tariki 18 Mata, ukaba ari umunsi w’108 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 257 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1912: Nyuma y’impanuka ya Titanic tariki 15 Mata, ubwato bwa RMS Carpathia bwagejeje abantu 705 barokotse I New York.

1980: Igihugu cya Zimbabwe (cyitwaga Rhodesia) cyarashinzwe, maze  Canaan Banana aba perezida wacyo wa mbere ndetse idolari rya Zimbabwe risimbura idolari rya Rhodesia ryari risanzwe rikoreshwa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1971: Fredro Starr, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1979: Kourtney Kardashian, umunyamideli, umukinnyikazi wa filime, akaba n’umushoramarikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

1980Rabiu Afolabi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

1986: Taylor Griffin, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1945John Ambrose Fleming, umunyabugenge akaba n’umukanishi w’umwongereza akaba ariwe wavumbuye telemusi (thermos) yaratabarutse, ku myaka 96 y’amavuko.

1955Albert Einstein, umunyabugenge w’umunyamerika wakomokaga mu budage yaaratabarutse, ku myaka 76 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yari igikomeje.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibihangano bibumbye (International Day For Monuments and Sites).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND