RFL
Kigali

Mu 1954 umukinnyi wa filime John Travoltayaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/02/2017 10:36
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 7 mu byumweru bigize umwaka tariki 18 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 49 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 316 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1911: Gutwara ubutumwa bw’amabaruwa mu ndege byatangiye bwa mbere ubwo mu gihugu cy’ubuhinde umupilote Henri Pequet yatwaraga amaabaruwa 6500 ayakuye muri Allahabad ayajyana I Naini mu ndege.

1913: Pedro Lascuráin yabaye perezida wa Megizike mu gihe kingana n’iminota 45 gusa, akaba ariwe muntu wa mbere mu mateka y’isi waba warategetse igihe gito.

1930: Mu gihe yari kwiga amashusho y’isanzure yafashwe mu kwezi kwa Mutarama, Clyde Tombaugh yavumbuye umubumbe wa Pluto.

1930: Elm Farm Ollie yabaye inka ya mbere yatwawe mu ndege ndetse iba n’inka ya mbere yakamiwe mu ndege mu gihe yari mu rugendo.

1965: Igihugu cya  Gambia cyabonye ubwigenge bwacyo ku bwongereza.

1979: Urubura rwaguye mu butayu bwa Sahara mu gace k’amajyepfo ya Algeria, byabaye igitangaza kubona ahantu mu butayu hagwa urubura.

Abantu bavutse uyu munsi:

1745Alessandro Volta, umunyabugenge akaba n’umuvumbuzi w’umutaliyani, akaba ariwe wavumbuye akanakora icyuma cya mbere gitanga amashanyarazi (batiri) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1827.

1898: Enzo Ferrari, umushoferi w’imodoka z’amasiganwa akaba n’umushoramari w’umutaliyani, akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka rwa Ferrari nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1988.

1952: Randy Crawford, umuhanzi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1954: John Travolta, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika yabonye izuba.

1965: Dr. Dre, umuraperi akanatunganya indirimbo w’umunyamerika nibwo yavutse.

1973: Claude Makélélé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa yabonye izuba.

1975: Gary Neville, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yabonye izuba.

1982: Juelz Santana, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1982: Christian Tiffert, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1983: Jermaine Jenas, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1984: Idriss Carlos Kameni, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cameroon nibwo yavutse.

1985: Anton Ferdinand, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1986: Marc Torrejón, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwpo yavutse.

1987Vicente Guaita, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwpo yavutse.

1989Bruno Leonardo Vicente, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1991: Sebastian Neumann, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

999: Papa Gregoire wa 5 yaratashye.

2013: Damon Harris, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Temptations yitabye Imana, ku myaka 63 y’amavuko. Uyu munsi kandi hizihizwa mutagatifu Bernadette Soubirous wakomokaga i Lourdes mu Bufaransa.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND