RFL
Kigali

Mu 1951 itegekonshinga rya Amerika ryemeje ibya manda 2 kuri perezida: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/02/2017 9:08
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 9 mu byumweru bigize umwaka tariki 27 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 58 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 307 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1844: Igihugu cya Repubulika ya Dominikani cyabonye ubwigenge bwacyo kuri Haiti.

1870: Ibendera ry’igihugu cy’ubuyapani rikoreshwa ubu, ryatangiye gukoreshwa nk’ibendera ry’igihugu ku mato y’abacuruzi b’abayapani.

1900: Ishyaka ry’abakozi mu bwongereza ryarashinzwe.

1900: Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Budage ya Bayern Munich yarashinzwe.

1922: Ingingo ya 19 mu itegekonshinga rya Amerika, yahaga abagore uburenganzira bwo gutora yanzwe n’urukiko rw’ikirenga rwa Amerika.

1940Martin Kamen na Sam Ruben bavumbuye carbon-14, ikaba yifashishwa mu kumenya igihe ikinyabuzima cyaba kiriho cyangwa cyarapfuye kimaze ku isi.

1951: Ingingo ya 22 mu itegekonshinga rya Amerika, iha abaperezida uburenganzira bwo gutegeka manda 2 yaremejwe.

1991: Mu gihe cy’intambara yiswe iyo mu kigobe, perezida wa Amerika George H. W. Bush yatangaje ko igihugu cya Kuwait kibohowe, kikaba cyari cyarafashwe na Iraq.

2004: Raporo ya mbere yari yakozwe na John Jay ku ihohoterwa ry’abana b’abahungu ryakozwe n’abapadiri ba KIliziya Gatolika muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagiye hanze.

2010: Umutingito ukaze wabarirwaga ku gipimo cy’8.8 ku gipimo cya Richter wibasiye igihugu cya Chili maze abantu basaga 500 bawusigamo ubuzima, abandi ibihumbi barakomereka ndetse ibintu byinshi birangirika. Uyu mutingito waje gutera imyuzure ya Tsunami mu birwa bya Hawaii.

Abantu bavutse uyu munsi:

1943: Carlos Alberto Parreira, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1953: Ian Khama, perezida wa 4 wa Botswana nibwo yavutse.

1967Jonathan Ive, umwongereza wakoze ikirango cy’uruganda rwa Apple Inc., nibwo yavutse.

1979Andreas Voss, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1980: Chelsea Clinton, umukobwa wa Bill Clinton, akaba ari umunyamakurukazi nibwo yavutse.

1981: Alessandro Rottoli, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1986: Jonathan Moreira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1987: Sandy Paillot, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1989: David Button, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1990: Megan Young, nyampinga wa Philippines wa 2013 akaba n’umukinnyikazi wa filime n’umushyushyarugamba, akaba ariwe wabaye nyampinga w’isi mu 2013 yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1892: Louis Vuitton, umushoramari w’umufaransa, akaba ariwe washinze uruganda rukora imyambaro rwa Louis Vuitton yaratabarutse, ku myaka 71 y’amavuko.

2013: Richard Street, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Temptations yitabye Imana, ku myaka 71 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi w’abatagatifu Honorine na Leandre.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe inyamaswa zo mu rubura zizwi nka Ours Polaire.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND