RFL
Kigali

Mu 1949 Arsène Wenger yaravutse: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/10/2018 9:39
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 43 mu byumweru bigize umwaka, tariki 22 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 295 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 70 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’igenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1836:Sam Houston yatorewe kuba perezida wa mbere wa Repubulika ya Texas, aha hakaba hari mbere y’uko yinjira muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu Sam Houston akaba ariwe witiriwe umujyi wa Houston, ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi Leta ya Texas.

1879: Umuvumbuzi Thomas Edison yakoze igerageza ry’itara ry’amashanyarazi, iri rizwi nk’agacuma yari amaze kuvumbura. Rikaba ryaramaze amasaha 13 n’igice ryaka ubundi rirashya.

1964: Inteko ishinga amategeko ya Canada yatoye ibendera ry’igihugu mu mabendera anyuranye yari yitabiriye irushanwa, ibendera rikoreshwa kugeza ubu rikaba ariryo ryatowe.

1964: Umwanditsi akaba n’umucurabwenge w’umufaransa,  Jean-Paul Sartre yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu bwanditsi ariko aracyanga, aho yavugaga ko umwanditsi atari ikigo runaka ngo gihemberwe ibikorwa cyakoze.

1966: Itsinda ry’abahanzikazi rya The Supremes ryabaye itsinda rya mbere rigizwe n’abagore gusa ryageze ku mwanya wa mbere mu kugurisha amakopi menshi ya album yabo, The Supremes A’ Go-Go.

1978: I Vatican habaye ibirori byo kwimika Papa Yohani Paul wa 2.

Abantu bavutse uyu munsi:

1917: Joan Fontaine, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2013.

1936: Bobby Seale, umunyamerika wamenyekanye mu kurwanira impinduka n’uburenganzira bw’abirabura akaba ari umwe mu bashinze umutwe wa Black Panthers nibwo yavutse.

1939Joaquim Chissano, perezida wa 2 wa Mozambique nibwo yavutse.

1949: Arsène Wenger, umutoza w’umupira w’amaguru w’umufaransa akaba yaramenyekanye cyane mu ikipe ya Arsenal yabonye izuba.

1968Shaggy, umuririmbyi w’umunyamerika ukomoka muri Jamaica yabonye izuba.

1969:Spike Jonze, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1975: Míchel Salgado, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1975:Jesse Tyler Ferguson, umukinnyi wa filime w’umunyamerika akaba n’umuririmbyi nibwo yavutse.

1978: Dion Glover, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1979Doni, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1983: Anton Müller, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2005: Franky Gee, umuririmbyi w’umunyamerika ukomoka muri Cuba wamenyekanye mu itsinda rya - Captain Jack yitabye Imana ku myaka 43 y’amavuko.

2011: Sultan bin Abdulaziz, igikomangoma cya Arabie Saudite yitabye Imana ku myaka 81 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza umutagatifu Papa Yohani Paul wa 2.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumuga bwo kudidimanga (International Stuttering Awareness Day)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND