RFL
Kigali

Mu 1947: Harry Redknapp, umutoza w’umwongereza yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/03/2017 8:09
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 9 mu byumweru bigize umwaka tariki 2 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 62 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 303 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1498: Umunya-Portugal Vasco da Gama ubwo yakoraga urugendo rwo kuzenguruka isi yageze ku kirwa giherereye mu gihugu cya Mozambike kizwi nk’ikirwa cya Mozambike.

1807: Inteko ishingamategeko ya Amerika yatoye itegeko rihagarika iyinjizwa ry’abacakara muri Amerika, rikaba ryarahagaritse abacakara bashya binjizwaga muri Amerika.

1877: Mu gihe cyo gutangaza uwatsinze amatora ya perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yo mu 1876, inteko ishingamategeko y’iki gihugu yatangaje ko Rutherford B. Hayes ariwe ubaye perezida mu gihe haburaga iminsi 2 ngo Samuel J. Tilden watsinze amatora yimikwe.

1956: Igihugu cya Maroc cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bufaransa.

1970: Igihugu cya Rhodesia (kuri ubu Zimbabwe) cyatangaje ubwigenge bwacyo bwuzuye ndetse gitangaza ko gicanye umubano wacyo n’ubwongereza.

1983: Ama-CDs ndetse n’uturadiyo tuyakina byageze ku isoko ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse no mu bindi bihugu bwa mbere, bikaba byarabonekaga gusa mu Buyapani.

1990: Nelson Mandela yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’ishyaka rya ANC nyuma yo kurekurwa muri gereza yari amazemo imyaka 27.

1992: Ibihugu bya ArmeniaAzerbaijanKazakhstanKyrgyzstanMoldovaSan MarinoTajikistanTurkmenistan na Uzbekistan byinjiye mu muryango w’abibumbye.

Abantu bavutse uyu munsi:

1931: Mikhail Gorbachev wabaye perezida wa Leta y’ubumwe y’abasoviyeti, akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel nibwo yavutse.

1937: Abdelaziz Bouteflika, perezida wa 5 wa Algeria nibwo yavutse.

1947Harry Redknapp, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1968: Daniel Craig, umukinnyi wa filime w’umwongereza, wamenyekanye cyane nka James Bond 007 yabonye izuba.

1979: Damien Duff, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ireland nibwo yavutse.

1981: Bryce Dallas Howard, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2009: João Bernardo Vieira wabaye perezida wa Guineya Bissau yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.

2010: Winston Churchill, umunyapolitiki w’umwongereza akaba yari umuhungu w’uwabaye minisitiri w’intebe w’ubwongereza nawe witwaga Winston Churchill yitabye Imana, ku myaka 70 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND