RFL
Kigali

Mu 1947 Elton John yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/03/2017 8:02
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 12 mu byumweru bigize umwaka tariki 25 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 84 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 281 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaraze uyu munsi mu mateka y’isi:

421: Umujyi wa Venice mu gihugu cy’ubutaliyani warashinzwe.

1555: Umujyi wa Valencia wo muri Venezuela warashinzwe.

1807: Icuruzwa ry’ubucakara ryarahagaritswe mu bwami bw’ubwongereza.

1918: Repubulika iharanira demokarasi y’abaturage ya Belarus (igihugu cya Belarus) yarashinzwe.

1975: Umwami Faisal wa Arabia Saudite yararashwe, ndetse ahita atanga, akaba yararashwe na mubyara we wari ufite ikibazo cyo mu mutwe.

1996: Umuryango w’ubumwe w’uburayi wahagaritse icururuzwa ry’inyama z’inka zituruka mu Bwongereza n’ibizikomokaho kubera indwara y’ibisazi by’inka yari imaze kwigaragaza mu gihugu cy’ubwongereza.

Abantu bavutse uyu munsi:

1911: Jack Ruby, umwicanyi ruharwa w’umunyamerika, akaba yaramenyekanye cyane ubwo yicaga Lee Harvey Oswald wari watawe muri yombi azira gushaka kwica perezida John Kennedy, nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1967.

1947: Elton John, umuhanzi w’umwongereza yabonye izuba.

1951: Maizie Williams, umuhanzi w’umwongereza ukomoka mu birwa bya Caraibe, wamenyekanye mu itsinda rya Boney-M yabonye izuba.

1978: Gennaro Delvecchio, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1987: Victor Obinna, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

1988: Ryan Lewis, umuraperi, DJ akanatunganya indirimbo w’umunyamerika, ubarizwa mu itsinda rya Macklemore & Ryan Lewis nibwo yavutse.

1988: Big Sean, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1975: Umwami Faisal wa Arabia Saudite yaratanze.

2012: Edd Gould, umukinnyi wa filime w’umwongereza, akaba n’umukozi wa filime zishushanyije, akaba ariwe washinze inzu itunganya filime ya Eddsworld yitabye Imana, ku myaka 24 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu: Alfwold, Barontius na Desideri, Dismas, Humbert na Quirinus.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abana bapfa bataravuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND