RFL
Kigali

Mu 1945 Nagasaki yatewemo igisasu cya kirimbuzi cyiswe ‘umugabo munini’: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/08/2018 9:43
0


Uyu munsi ni ku munsi wa 4 w’icyumweru cya 32 mu byumweru bigize umwaka, taliki ya 9 Kanama, ukaba ari umunsi wa 221 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 144 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

681: Igihugu cya Bulgaria cyashinzwe cyitwa Khanate ku nkengero z’umugezi wa Danube, nyuma y’uko ingabo za Byzantine zitsinze umwami Constantine wa kane.

1942: Mahatma Gandhi, wayoboraga ubuhinde yafashwe n’ingabo z’abongereza, azira kuyobora ibikorwa by’agatsiko katezaga akaduruvayo mu gihugu.

1945: Nyuma y’iminsi 3 umujyi wa Hiroshima utewe mo igisasu, umujyi wa Nagasaki nawo w’ubuyapani watewe mo igisasu cya kirimbuzi cyiswe “umugabo munini” cyahitanye abantu bagera ku 39,000 ako kanya abandi bagera ku bihumbi 70,000 bagenda bapfa nyuma Bitewe n’ingaruka zacyo, aho hari mu ntambara y’isi ya 2, bikaba byaratumye intambara y’isi ya 2 ihita irangira.

1965: Singapore yahawe ubwigenge na Malaysia iba igihugu cya mbere gihawe ubwigenge bitari byitezwe.

1974: Bitewe n’ibibazo byari byabaye mu ishyaka ry’abademokarate kandi byagaragaye ko ibiro bya perezida byari byabigize mo uruhare, perezida Richard Nixon yabaye perezida wa mbere wikuye ku butegetsi aho uwari umwungirije Gerald Ford ariwe wahise aba perezida wa Amerika.

1999: Uwari perezida w’uburusiya Boris Yeltsin yeguje ku mirimo uwari minisitiri w’intebe Sergei Stepashin n’abandi bose bari bagize inteko y’abaminisitiri bose ibyo akaba yari abikoze ku nshuro ya 4.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1754: Pierre Charles L’Enfant, umushushanyi w’inzu w’umufaransa akaba ariwe wakoze igishushanyo mbonera cya Washington D.C nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1825.

1776: Amedeo Avogadro, umunyabugenge w’umutaliyani akaba afite amateka n’akamaro kanini mu bugenge bw’isi y’iki gihe nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1856.

1935: Beverlee McKinsey, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2008.

1959: Stuart Hughes, umukinnyi wa film w’umunyacanada nibwo yabonye izuba.

1963: Whitney Houston, umuririmbyikazi, umukinnyikazi wa film, umunyamideli akaba yaranatunganyaga indirimbo w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2012.

1973: Filippo Inzhagi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1985: Anna Kendrick, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bapfuye kuri uyu munsi:

1048: Papa Damasus wa kabiri nibwo yatashye.

1969: Sharon Tate, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yitabye Imana akaba yarapfuye yishwe, ateraguwe ibyuma umubiri wose byatumye ava amaraso menshi kugeza ashize mo umwuka.

1996: Nyakubahwa Frank Whittle, umukanishi w’umwongereza akaba ariwe wavumbuye moteri yo mu ndege nto, nibwo yatabarutse.

2004: Tony Mottola, umucuranzi wa guitar w’umunyamerika nobwo yitabye Imana.

2005: Matthiew McGrory, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yitabye Imana akaba yaramenyekanye muri film nka Big Fish, ndetse akaba yari afite agahigo ka Guiness de record ko kuba umukinnyi wa film muremure ku isi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND