RFL
Kigali

Mu 1945 Hiroshima yatewemo igisasu cyiswe ‘Umuhungu muto’: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/08/2018 11:36
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 32 mu byumweru bigize umwaka taliki ya 6 Kanama, ukaba ari umunsi wa 218 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 147 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1538: Umujyi wa Bogota ukaba ari wo murwa mukuru w’igihugu cya Colombia nibwo washinzwe na Gonzalo Jimenez de Quesada.

1825: Igihugu cya Bolivia cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cya Espagne.

1861: Ubwongereza bwafashe agace ka Lagos muri Nigeria bugashyira mu duce tw’ubwongereza.

1926: Mu mujyi wa New York, inzu itunganya amafilm ya Warner Bros, yamuritse uburyo bwa mbere bwo kwerekana film ziherekejwe n’amajwi ariko ayo majwi avugirizwa inyuma rimwe n’amashusho (Vitaphone), muri film Don Juan.

1945: Kuri uyu munsi mu ntambara y’isi ya 2, nibwo umujyi wa Hiroshima mu buyapani watewe mo igisasu cya kirimbuzi cyatewe na Leta zunze ubumwe za Amerika cyari cyariswe “umuhungu muto”. icyo gitero cyaguye mo abantu bagera ku bihumbi Magana arindwi ariko kandi kugeza na n’ubu ingaruka zacyo ziracyagaragara muri uwo mujyi.

1960: Mu mpinduramatwara zo muri Cuba, Leta yambuye abanyamerika n’abandi banyamahanga imitungo yose bari bafite muri Cuba maze iyigira imitungo bwite ya Leta.

1962: Igihugu cya Jamaica cyabonye ubwigenge ku gihugu cy’ubwongereza.

1964: Igiti cyitwaga Prometheus kikaba cyari cyo giti cyari gifite agahigo ko kuba ari igiti gikuze kurusha ibindi dore ko bagitemye gifite imyaka igera ku bihumbi bitanu, cyaratemwe. Iki giti cyari giherereye muri Nevada muri USA cyatemwe n’abanyeshuri bigaga mu ishuri ryu’ubumenyi bw’amashyamba rya Nevada, mu rwego rw’ubushakashatsi ariko nti bari bazi agahigo gifite.

1965: Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yasinye ku itegeko ryemerera abantu bose gutora hadasabwe icyangombwa cy’uko umuntu yemerewe gutora cyatangwaga hagendeye ku ibara ry’uruhu.

1990: Inama y’umuryango w’abibumbye wafatiye ibihano igihugu cya Iraq mu by’ubukungu Bitewe n’intambara yari yarateye mo igihugu cya Kuwait intambara yari yariswe iyo mu kigobe.

1991: Tim Bernes-Lee, yasohoye ku mugaragaro imbanzirizamushinga ya World Wide Web (www), nka service yabonekaga ku mugaragaro kuri internet.

2008: Agatsiko ka gisirikare muri Mauritania kari kayobowe na Mohamed Ould Abdel Aziz kakoze coup d’état gahirika perezida Sidi Ould Cheikh Abdallahi ku butegetsi.

2010: Umwuzure w’agahe gato wibasiye igice kinini cya Jammu na Kashmir mu buhinde usenya imijyi igera kuri 71, wica abantu bagera kuri 255.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1861: Edith Roosevelt, umugore wa perezida Theodore Roosevelt akaba ariwe perezida wa 27 wa leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1948.

1881:Alexander Fleming, umuhanga mu binyabuzima, imiti n’ibihingwa w’umunya-Ecosse, akaba ariwe wavumbuye umuti wa Penicilline, akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1955.

1937: Barbara Windsor, umukinnyikazi wa film w’umwongereza nibwo yavutse.

1950: Dorian Harewood, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1962: Mark Lavoine, umuririmbyi w’umufaransa akaba n’umukinnyi wa film nibwo yabonye izuba.

1970: M.Nignt Shyamalan, umuhinde ufite n’ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe za Amerika akaba ari umuyobozi wa film, umwanditsi wa film ndetse akaba n’umushoramari wazo nibwo yavutse. Uyu M.Night azwi cyane kuba ariwe wayoboye film After Earth yakinwe na Will Smith muri uyu mwaka wa 2013.

1972: Geri Halliwell, umwongerezakazi w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umukinnyi wa film wamenyekanye cyane mu itsinda Spice Girls ryabarizwagamo n’umugore wa David Beckham nibwo yavutse.

1981: Travie McCoy, umuraperi w’umunyamerika akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo Billionaire yakoranye na Bruno Mars akaba kandi ari umwe mu bagize itsinda rya Gym Class Heroes nibwo yavutse.

1983: Robin van Persie, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

258: Papa Sixtus wa kabiri nibwo yatashye.

523: Papa Hormisdas nibwo yatashye.

1458: Papa Callixtus wa gatatu nibwo yatashye.

1623: Anne Hathaway, umwongerezakazi akaba yari umugore wa William Shakespeare yitabye Imana. Uyu Shakespeare niwe musizi ufatwa nk’umusizi w’ibihe byose ku isi akaba afite icyubahiro kinini mu bwanditsi bw’abongereza.

1881: James Springer White, umwigisha w’iyobokamana w’umunyamerika akaba yari n’umwanditsi w’ibitabo akaba ari mu bashinze itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7, yaratabarutse ku myaka 60 y’amavuko.

1914: Ellen Axson Wilson, umugore wa Woodrow Wilson, perezida wa 29 wa Leta zunze ubumwe za Amerika  yitabye Imana ku myaka 54 y’amavuko.

1978: Papa Paul wa gatandatu nibwo yatashye.

1991: Harry Reasoner, umunyamakuru w’umunyamerika, akaba ariwe washinze ikinymakuru cya 60 Minutes yaratabarutse, ku myaka 68 y’amavuko.

2012: Dan Roundfield, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika nibwo yitabye Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND