Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 2 mu byumweru bigize umwaka tariki 8 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 8 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 357 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1867: Abirabura b’abagabo bo muri Amerika babonye uburenganzira bwo gutora muri Washington D.C.
1912: Ishyaka rya ANC mu gihugu cya Afurika y’epfo, rikaba rizwi kuba ariryo ryabarizwagamo Nelson Mandela ryarashinzwe.
1971: Bitewe n’igitutu cy’umuryango mpuzamahanga, uwari perezida wa Zulfikar Ali Bhutto yarekuye umunya-Bangladesh Sheikh Mujibur Rahman muri gereza, akaba yari yarafashwe kubera guharanira ubwigenge bw’igihugu cya Bangladesh.
1981: Umuhinzi wo mu ntara ya Trans-en-Provence yo mu Bufaransa, yavuze ko abonye ikintu mu kirere kidasanzwe (ikivejuru), iki kikaba ari cyo cya mbere cyagaragaye bishoboka ko aricyo cyonyine cyizewe ko cyabayeho mu mateka y’isi.
2010: Mu gihe cy’imikino y’igikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’epfo, abantu bitwaje intwaro bateye imodoka yari itwaye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Togo maze bicamo abantu 3.
Abantu bavutse uyu munsi:
1935: Elvis Presley, umuhanzi akaba yari n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamamaye cyane mu njyana ya Rock n Roll yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1977.
1942: Steven Hawking, umuhanga mu bumenyi bw’ubugenge w’umwongereza akaba n’umwanditsi w’ibitabo nibwo yavutse.
1967: R. Kelly, umuhanzi w’umunyamerika yabonye izuba.
1975: DJ Clue?, umuraperi akaba n’umu DJ w’umunyamerika nibwo yavutse.
1977: Amber Benson, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.
1979: Adrian Mutu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaromaniya nibwo yavutse.
1982: John Utaka, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.
1983: Kim Jong-un, umutegetsi w’ikirenga (perezida) wa Koreya ya ruguru nibwo yavutse.
1986: David Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.
2000: Noah Cyrus, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika, akaba ari murumuna wa Miley Cyrus nibwo yavutse.
2005: Zahara Jolie-Pitt, umwana wa Angelina Jolie na Brad Pitt bavanye mu gihugu cya Ethiopia nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1642: Galileo Galilei, umutaliyani wari umuhanga mu by’ubugenge, imibare, ubumenyi bw’ikirere akaba yari n’umucurabwenge yaratabarutse, ku myaka 78 y’amavuko.
1825: Eli Whitney, umuvumbuzi w’umunyamerika, akaba ari we wavumbuye imashini itunganya ipamba yaratabarutse, ku myaka 60 y’amavuko.
1941: Robert Baden-Powell, umusirikare w’umwongereza, akaba ariwe washinze umuryango w’aba-Scout yaratabarutse, ku myaka 84 y’amavuko.
1996: François Mitterrand, wabaye perezida wa 21 w’ubufaransa yaratabarutse, ku myaka 80 y’amavuko.
TANGA IGITECYEREZO