RFL
Kigali

Mu 1934 Adolf Hitler yabaye umutegetsi w’ubudage: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/08/2018 10:13
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 31 mu byumweru bigize umwaka taliki ya 2 Kanama ukaba ari umunsi wa 214 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 151 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1776: Umukono ku masezerano  yemeza ko Leta zunze ubumwe za Amerika zibonye ubwigenge wasinywe kuri uyu munsi.

1790: Muri Amerika hakozwe ibarura rusange ry’abaturage rya mbere.

1923: Uwari visi-perezida wa Amerika, Calvin Coolidge yabaye perezida nyuma y’urupfu rw’uwari perezida Warren G. Harding.

1934: Adolf Hitler yabaye umutegetsi w’ubudage.

1939: Albert Einstein na Léo Szilard bandikiye uwari perezida wa Amerika Franklin D. Roosevelt ibaruwa bamusaba ko yatangiza umushinga bitaga uwa Manhattan wo gukora intwaro z’ubumara.

1989: Igihugu cya Pakistan cyongeye kwemererwa kwinjira mu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, nyuma yo kwemera gukurikiza amahame ya demokarasi yari yarasenyutse kuva mu mwaka w’1972.

1990: Iraq yateye igihugu cya Kuwait, intambara yiswe iyo mu kigobe.

1998: Intambara ya 2 yo muri Congo yaratangiye, intambara yahuriye mo ibihugu bigera ku 8 bya Afurika byahanganiraga muri Kongo. Iyi ntambara yarangiye mu mwaka w’2003 ari uko abategetsi ba Kongo bayobowe na perezida Joseph Kabila bemeye kugabana ubutegetsi n’abo bari bahanganye.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1834: Frédéric Auguste Bartholdi, umunyabugeni w’umufaransa akaba ari we wakoze ishusho iranga ubwigenge bwa Amerika iri mu mujyi wa New York izwi nka Statue of Liberty nibwo yabonye izuba aza kwitaba Imana mu mwaka w’1904.

1876:Pingali Venkayya, umuhinde wakoze ibendera ry’iki gihugu nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1963.

1892: Jack Warner, umunyamerika ufite ubwenegihugu bwa Canada akaba yari azwi mu gukora film ndetse akaba ari mu bashinze inzu ikomeye ku isi itunganya film ya Warner Bros. Pictures nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1978.

1932: Lamar Hunt, umushoramari w’umunyamerika, akaba ari mubashinze Shampiyona y’umupira w’amaguru ya Amerika izwi nka AFL ndetse n’igikombe cy’isi cya Tennis yabonye izuba, aza gutabaruka mu 2006.

1976:Sam Worthington, umukinnyi wa filime w’umunya-Australia ufite n’ubwenegihugu bw’ubwongereza uzwi nka Avatar muri filime Avatar yabonye izuba.

Abantu bapfuye kuri uyu munsi:

640: Papa Severinus nibwo yatashye.

686: Papa Yohani wa 5 nibwo yatashye.

1922: Alexander Graham Bell, umunyacanada ufite n’ubwenegihugu bwa Ecosse akaba umunyahanga mu by’ubwubatsi akaba ariwe wavumbuye ikoranabuhanga rya telefoni nibwo yatabarutse.

1923: Warren G. Harding, perezida wa 29 wa Amerika nibwo yatabarutse.

2012: Jimmy Jones, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyamerika nibwo yitabye Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND