RFL
Kigali

Mu 1932 Dian Fossey bakunze kwita Nyiramacibiri yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/01/2018 10:43
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 3 mu byumweru bigize umwaka tariki 16 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 16 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 349 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1920: Umuryango wa SDN (ariwo waje guhinduka ONU) wakoze inama yawo ya mbere mu mujyi wa Paris mu bufaransa.

1945: Nyuma yo gutsindwa mu ntambara y’isi ya 2, Adolf Hitler yahungiye mu buvumo bwiswe Führerbunker kuva ubwo akaba atarigeze yongera kugaragara, bikaba binavugwa ko ariho yaba yaraguye yiyahuye.

1969: Ubumenyi bw’ikirere: ibyogajuru by’abarusiya 2, Soyuz 4 na Soyuz 5 byahinduranyije abantu (bava muri kimwe bajya mu kindi) mu gihe byari mu kirere, bikaba aribyo byabashije kubikora kugeza n’ubu biri mu rugendo mu kirere.

2001: Uwari perezida wa Kongo Laurent-Désiré Kabila yishwe n’abarinzi be.

2002: Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano, yafatiye ibihano Osama bin Laden, na al-Qaeda ndetse n’abantu b’umutwe wa Taliban.

2005: Umugore Adriana Iliescu wari umwarimu muri kaminuza muri Romania, akaba n’umwanditsi w’ibitabo yibarutse ku myaka 66 umwana w’umukobwa Eliza, akaba yarahise aca agahigo k’umugore ubashije kubyara akuze (bisanzwe bizwi ko abagore bacura imbyaro hagati y’imyaka 40-46).

2006: Ellen Johnson Sirleaf yarahiriye kuba perezida wa Liberia, aba umugore wa mbere muri Afurika utorewe kuba umukuru w’igihugu mu mateka y’uyu mugabane.

2013:Abantu 43 biganjemo abakozi b’imiryango mpuzamahanga bafashwe bugwate mu mujyi wa In Aménas, mu gihugu cya Algeria.

Abantu bavutse uyu munsi:

1853: André Michelin, umushoramari w’umufaransa, akaba umwe mu bashinze uruganda rukora amapine y’imodoka yo mu bwoko bwa Michelin nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1931.

1901Fulgencio Batista, wabaye perezida wa 9 wa Cuba akaza guhirikwa ku butegetsi na Fidel Castro nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1973.

1932: Dian Fossey abanyarwanda bakunze kwita Nyiramacibiri, akaba yari umunyamerikakazi w’umushakashatsi ku nyamaswa wabaye mu Rwanda abana n’ingagi, akaza no kuzigwamo mu mwaka w’1985 nibwo yavutse.

1948John Carpenter, umuyobozi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1956: Martin Jol, umutoza w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1979: Aaliyah, wari umuhanzikazi n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2001.

1980: Seydou Keita, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Mali nibwo yavutse.

1981: Bobby Zamora, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1982: Preston, umuririmbyi w’umwongereza nibwo yavutse.

1985: Impanga z’abakinnyi b’umupira w’amaguru b’abanya-Danemark  Jonathan Richter na  Simon Richter nibwo bavutse.

1985:Pablo Zabaleta, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Argentine nibwo yavutse.

1986: Johannes Rahn, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1988: Jorge Torres Nilo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamegizike nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2013: Samson Kimobwa, umukinnyi wo gusiganwa ku maguru w’umunyakenya yitabye Imana, ku myaka 58 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND