RFL
Kigali

Mu 1919 SDN yaje guhinduka ONU, nibwo yashinzwe: Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/01/2017 6:39
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 4 mu byumweru bigize umwaka tariki 25 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 25 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 340 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1554: Umujyi wa São Paulo mu gihugu cya Brazil warashinzwe.

1575: Luanda, umurwa mukuru wa Angola, warashinzwe, ushingwa n’umunyaportugal Paulo Dias de Novais.

1890: Nellie Bly (Elizabeth Jane Cochrane) akaba yari umunyamakurukazi w’umunyamerika, yaciye agahigo ko kuzenguruka isi mu minsi 72 gusa.

1918: Ukraine yabonye ubwigenge ku burusiya.

1919: Umuryango wa SDN (waje guhinduka ONU) warashinzwe.

1949: Bwa mbere, ibihembo bya Emmy Awards (bikaba ari bimwe mu bihembo bikomeye muri sinema) byaratanzwe.

1971: Mu gihugu cya Uganda, Idi Amin yakoze coup d’etat ahirika Milton Obote ku butegetsi, ahita aba perezida wa Uganda.

1979: Papa Yohani Paul wa 2 yatangiye ingendo ze za mbere hanze y’igihugu cy’ubutaliyani, aho yasuye ibihugu byo muri Amerika y’amajyepfo nka Bahamas, Repubulika ya Dominikani, na Megizike.

1986: National Resistance Movement, ukaba wari umutwe w’ingabo zari ziyobowe na Yoweli Kaguta Museveni, wahiritse guverinoma yari iyobowe na Tito Okello, Museveni ahita afata ubutegetsi akiriho kugeza n’ubu.

1998: Mu rugendo rwe yakoreraga muri Cuba, rukaba rwari urugendo rwa mbere papa agiriye muri iki gihugu, Papa Yohani Paul wa 2 yasabye ko habaho impinduka muri politiki y’iki gihugu ndetse asaba ko harekurwa imfungwa za politiki mu gihe nanone yasabye Amerika gukuriraho ibihano yari yarafatiye iki gihugu cya Cuba.

2011: Ikimenyetso cy’impinduramatwara mu gihugu cya Misiri cyagaragajwe n’imyivumbagatanyo y’abaturage yari itangiye gututumba mu mijyi inyuranye y’iki gihugu nka Cairo, Alexandria,… aho abaturage bari batangiye kwirara mu mihanda, bikaba byarahise bigaragaza ko impinduramatwara zo mu bihugu by’abarabu nyuma ya Tuniziya zikomereje no muri Misiri.

Abantu bavutse uyu munsi:

1937: Ange-Félix Patassé wabaye perezida wa Centre-Africa nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2011.

1957: Jenifer Lewis, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1958: Franco Pancheri, umutoza w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1974: Attilio Nicodemo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1978: Jason Roberts, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1980: Xavi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1981: Francis Jeffers, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1981: Alicia Keys, umuhanzikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1984: Robinho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1984: Stefan Kießling, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1986: Chris O'Grady, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1989: Sheryfa Luna, umuhanzikazi w’umufaransa ukomoka muri Algeria nibwo yavutse.

1989: Víctor Ruiz Torre, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1992: Mikkel Cramer, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyadenmark nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

844: Papa Gregoire wa 4 yaratashye.

2013: Kevin Heffernan wari umutoza w’umupira w’amaguru ukomoka muri Ireland yaratabarutse ku myaka 84 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND