RFL
Kigali

Mu 1895 William G. Morgan yakoze umukino yise Mintonette, nyuma waje kwitwa Volleyball: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/02/2017 7:39
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 7, mu byumweru bigize umwaka tariki 9 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 40 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 325 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1621: Papa Gregoire wa 15 yatorewe kuba papa, akaba ariwe papa wa nyuma watowe hakoreshejwe uburyo bwo gukomerwa amashyi n’abantu benshi.

1895: William G. Morgan yakoze umukino yise Mintonette, nyuma ukaba waraje kwitwa Volleyball.

1964: Itsinda ry’abahanzi b’abongereza The Beatles ryakoze igitaramo cyaryo cya mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika (kikaba cyari n’igitaramo cya mbee cy’abahanzi b’abongereza bakoreye muri Amerika) mu kiganiro cyitwa The Ed Sullivan Show, bakaba baratumye kirebwa n’abantu benshi cyane bagera kuri miliyoni 73.

1971: Satchel Paige yabaye umukinnyi wa mbere w’umwirabura uhawe igihembo cy’icyubahiro cya   Baseball Hall of Fame.

Abantu bavutse uyu munsi:

1773: William Henry Harrison wabaye perezida wa 9 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1841.

1846: Wilhelm Maybach, umushoramari w’umudage akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka rwa Maybach nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1929.

1972: Darren Ferguson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ecosse nibwo yavutse.

1978: Erin O'Connor, umunyamidelikazi w’umwongereza nibwo yavutse.

1981: Tom Hiddleston, umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1982Domingo Cisma González, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1982: Chris Weale, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1983: Mikel Arruabarrena Aranbide, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1987Michael B. Jordan, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1987: Davide Lanzafame, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2005: Robert Kearns, umukanishi w’umwongereza, akaba ariwe wavumbuye utwuma two ku modoka duhanagura ibirahure yaratabarutse, ku myaka 78 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND