RFL
Kigali

Mu 1886 Karl Benz yashyize hanze Benz Patent Motorwagen ifatwa nk’imodoka ya mbere mu mateka: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/07/2018 11:02
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 27 mu byumweru bigize umwaka tariki 3 Nyakanga, ukaba ari umunsi w’184 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 181 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1608: Umujyi wa Québec  wo mu gihugu cya Canada warashinzwe, ushingwa na  Samuel de Champlain.

1886Karl Benz yashyize ku mugaragaro imodoka ya mbere yari amaze gukora yitwaga Benz Patent Motorwagen. Iyi ikabba ifatwa nk’imodoka ya mbere yabayeho mu mateka y’imodoka.

1890Idaho yabaye Leta ya 43 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

2013: Nyuma y’imyigaragambyo y’iminsi 4 mu gihugu cya Misiri, uwari perezida Mohammed Morsi yahiritswe ku butegetsi, Adly Mansour wari perezida w’urukiko rushyizwe kurinda itegeko nshinga ahita amusimbura by’agateganyo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1962: Tom Cruise, umukinnyi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika, wamenyekanye muri filime za Mission: Impossible yabonye izuba.

1971: Julian Assange, umunyamakuru w’umunya-Australia  akaba ariwe washinze urubuga rwa WikiLeaks wamenyekanye ku isi ubwo uru rubuga rwashyiraga hanze amabanga y’igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse.

1989: Godfrey Walusimbi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umugande, nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1778Anna Maria Mozart, umunya-Autrichekazi, akaba yari umugore w’umunyamuziki Leopold Mozart, akaba umubyeyi w’umunyamuziki rurangiranwa Wolfgang Amadeus Mozart yitabye Imana, ku myaka 58 y’amavuko.

1935: André Citroën, umukanishi akaba n’umushoramari w’umufaransa, akaba ariwe washinze ikigo gikora imodoka cya Citroën yaratabarutse, ku myaka 57 y’amavuko.

1937: Jacob Schick, umushoramari w’umunyamerika ufite inkomoko muri Canada, akaba ariwe wavumbuye imashini yogosha ikoresha amashanyarazi, yaratabarutse, ku myaka 60 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND