RFL
Kigali

Mu 1863 idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 ryarashinzwe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/05/2018 9:14
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 20 mu byumweru bigize umwaka tariki 21 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’141 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 224 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1502: Ikirwa cyitiriwe Mutagatifu Helena (Saint Helena) giherereye mu Nyanja ya Atlantika cyavumbuwe n’umunya-Portugal João da Nova.

1851: Igihugu cya Colombiya cyaciye ubucakara.

1863: Idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 ryarashinzwe, rishingirwa muri  Battle Creek, ho muri Michigan muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1904: Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryarashinzwe, I Paris mu Bufaransa.

1991: Mengistu Haile Mariam, wari perezida w’igihugu cya Ethiopia yahunze igihugu cyari mu ntambara yo hagati mu gihugu, ibi bituma intambara ihagarara.

1996: Mu kiyaga cya Victoria mu mazi aherereye ruhande rw’igihugu cya Tanzaniya habaye impanuka y’ubwato bwa MV Bukoba, ikaba yaraguyemo abagera ku 1000.

2011: Umunyamakuru Harold Camping yatangaje ko kuri uyu munsi mu 2011 isi irangira, ariko nti byaba.

Abantu bavutse uyu munsi:

1860: Willem Einthoven, umuhanga mu buvuzi w’umuholandi ufite inkomoko no muri Indonesia akaba ariwe wavumbuye icyuma gipima umuvuduko w’ugutera k’umutima kizwi nka ECG akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1927.

1921: Sandy Douglas, umuhanga mu bya mudasobwa akaba n’umurezi w’umwongereza, akaba ariwe wavumbuye umukino wo kuri mudasobwa wa OXO nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2010.

1972: The Notorious B.I.G., umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 1997.

1980Gotye, umuhanzi w’umunya-Australia ukomoka mu Bubiligi nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1471: Umwami Henry wa 6 w’ubwongereza yaratanze.

1991: Rajiv Gandhi, wabaye minisitiri w’intebe wa 6 w’ubuhinde akaba yarakomokaga mu muryango wa Mahatma Gandhi yaratabarutse, ku myaka 47 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2013: Leonard Marsh, umushoramari w’umunyamerika akaba umwe mu bashinze uruganda rukora ikinyobwa cya Snapple yaratabarutse, ku myaka 80 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo gusangira umuco mu biganiro n’iterambere (World Day for Cultural Diversity for Dialogue and Development).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND