RFL
Kigali

Mu 1781 Túpac Amaru II yitabye Imana: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/05/2017 8:25
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 20 mu byumweru bigize umwaka tariki 18 Gicurasi ukaba ari umunsi w’138 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 227 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1763: Umujyi wa Montreal muri Canada wibasiwe n’inkongi y’umuriro maze igice kinini cy’uyu mugi kirakongoka.

1804: Napoleon Bonaparte yagizwe umwami w’u Bufaransa na sena y’iki gihugu.

1912: Filime ya mbere mu mateka ya sinema y’u Buhinde yagiye ahagaragara mu mujyi wa Mumbai. Ikaba ari Shree Pundalik ya Dadasaheb Torne.

1991: Igice cy’amajyaruguru cya Somalia cyatangaje ubwigenge bwacyo ku gihugu cya Somalia cyitwa Repubulika ya Somaliland ariko ubu bwingenge ntibwigeze bwemerwa n’umuryango mpuzamahanga.

Abantu bavutse uyu munsi:

1920: Papa Yohani Paul wa 2 wabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika yabonye izuba, aza gutaha mu 2005.

1960: Yannick Noah, umukinnyi wa Tennis akaba n’umuririmbyi w’umufaransa yabonye izuba.

1970: Tina Fey, umukinnyikazi, umwanditsi akaba n’umushoramarikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1978: Ricardo Carvalho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Portugal nibwo yavutse.

1980: Diego Pérez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Uruguay nibwo yavutse.

1981: Mahamadou Diarra, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Mali nibwo yavutse.

1988: Taeyang, umuririmbyi, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyakoreya y’epfo ubarizwa mu itsinda ry’abaririmbyi rya Big Bang ni bwo yavutse.

1993: Jessica Watson, umunya-Australia-kazi wamamaye ku isi nk’umuntu wa mbere wakoze urugendo rwo kuzenguruka isi akiri muto ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1781: Túpac Amaru II, umunya-Peru wari ufite ubwenegihugu bw’u Buhinde akaba yaramenyekanye nk’ikigomeke ku butegetsi bw’abanya-Espagne mu gihugu cya Peru ubwo yaharaniraga ubwigenge bw’iki gihugu yitabye Imana, ku myaka 39 y’amavuko. Uyu Tupac niwe umuraperi w’umunyamerika Tupac Shakur yiyitiriye.

1922: Charles Louis Alphonse Laveran, umuganga w’umufaransa akaba yaravumbuye udukoko dutera indwara ya Malaria n’indwara y’umusinziro iterwa n’isazi ya Tse Tse akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratbarutse, ku myaka 77 y’amavuko.

2009: Velupillai Prabhakaran, umunyaSri Lanka, washinze umutwe wigometse ku butegetsi bw’iki gihugu wa Tamil Tigers yitabye Imana, ku myaka 54 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage (International Museum Day)

Uyu munsi ni umunsi w’urukingo rw’icyorezo cya SIDA (World AIDS Vaccine Day).

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND