RFL
Kigali

Mu 1781 abacakara 133 baroshywe mu nyanja n’abazungu bakoraga mu bwato bigaragambya bashaka ubwishingizi : bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/11/2018 13:32
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 48 mu byumweru bigize umwaka tariki 29 ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 333 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 32 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1394: Umwami wo muri Koreya Yi Seong-gye, akaba ariwe washinze ubwami bwa Joseon yavuye mu murwa mukuru Kaesŏng ajya gutura muri Hanyang kuri ubu akaba ari muri Seoul.

1781: Abacakara bari bakuwe muri Afurika, bari batwawe n’ubwato bw’abongereza bwari buzwiho gutwara abacakara bwitwaga Zong, 133 muri bo bishwe n’abakozi b’ubu bwato mu Nyanja babaroshye mu rwego rwo kwigaragambya (abakozi b’ubwato) baka ubwishingizi.

1947: Inama rusange y’umuryango w’abibumbye yategetse icyari Palestine y’abongereza yakwigabanya.

1963: Nyuma y’uko yitabye Imana arashwe, perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Lyndon B. Johnson yashyizeho komisiyo yiswe iya Warren yo gukora iperereza ku cyihishe inyuma y’urupfu rwa perezida  John F. Kennedy.

Abantu bavutse uyu munsi:

1895: William Tubman, perezida wa 19 wa Liberia nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1971.

1919Joe Weider, umunyamerika ukomoka muri Canada, umwe mu bashinze ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imyitozo nyubakamubiri (International Federation of BodyBuilding & Fitness) nibwo yavutse azza kwitaba Imana mu 2013.

1932: Jacques Chirac, perezida wa 22 w’ubufaransa nibwo yavutse.

1942Felix Cavaliere, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa piano w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Rascals nibwo yavutse.

1958: John Dramani Mahama, perezida wa 4 wa Angola nibwo yavutse.

1964Don Cheadle, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1968: Jonathan Knight, umuririmb yi w’umunyamerika akaba umwe mu bagize itsinda rya New Kids on the Block nibwo yavutse.

1973: Ryan Giggs, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Pays des Gales nibwo yavutse.

1973: Sarah Jones, mumukinnyikazi wa filime akaba n’umwanditsi w’amakinamico w’umunyamerika yabonye izuba.

1979: Game, umuraperi w’umunyamerika wahoze abarizwa mu itsinda rya G-Unit nibwo yavutse.

1987Stephen O'Halloran, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ireland nibwo yavutse.

1988Clémence Saint-Preux, umuririmbyi w’umufaransa yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1268: Papa Clement IV yaratashye.

1759Nicolaus I Bernoulli, umuhanga mu mibare w’umusuwisi yaratabarutse, ku myaka 72 y’amavuko.

1993: J. R. D. Tata, umupilote, akaba n’umushoramari w’umufaransa ufite inkomoko mu buhinde akaba ariwe washinze uruganda rwa Tata Motors rukora imodoka zo mu bwoko bwa Tata zikunze gukoreshwa n’igisirikare yaratabarutse, ku myaka 89 y’amavuko.

2001: George Harrison, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa guitar akaba n’umukinnyi wa filime w’umwongereza wabarizwaga mu itsinda rya The Beatles yitabye Imana, ku myaka 58 y’amavuko.

2011: Patrice O'Neal, umukinnyi wa filime zisekeje w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 42 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND