RFL
Kigali

Mu 1756 Wolfgang Amadeus Mozart nibwo yavutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/01/2017 6:10
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 4 mu byumweru bigize umwaka tariki 27 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 27 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 338 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1888: Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’isi (National Geographic Society) cyarashinzwe mu mujyi wa Washington, D.C.

1967: Ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika, uburusiya n’ubwongereza byasinye amasezerano yo kurinda ikirere kongera koherezayo intwaro z’ubumara, yasinyiwe i Washington.

1973: Amasezerano y’amahoro ya Paris yahagarikaga burundu intambara yo muri Vietnam yarasinywe.

1984: Umuhanzi Michael Jackson ubwo yari mu gitaramo yakoze impanuka arashya, akaba yari mu gitaramo cyo gufata amashusho yo kwamamaza ikinyobwa cya Pepsi ahitwa Shrine Audi.

1996: Mu gihugu cya Niger habaye coup d’etat ya gisirikare, maze Colonel Ibrahim Baré Maïnassara ahirika ku butegetsi perezida wa mbere wari waratowe binyuze mu mucyo Mahamane Ousmane.

1996: Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka iyicwa ry’abayahudi wizihijwe bwa mbere mu budage.

2002: Mu gihugu cya Nigeriya habaye iturika ry’ububiko bwa gisirikare, mu mujyi wa Lagos maze abantu basaga 1,100 bahasiga ubuzima, ndetse abasaga 20,000 bava mu byabo.

2011: Mu mpinduramatwara z’abarabu, igihugu cya Yemen nicyo cyari gikurikiyeho nyuma ya Tunisia na Misiri, abantu basaga 16,000 bakaba bariraye mu mihanda yo mu murwa mukuru Sana’a.

2013: Mu gihugu cya Brazil mu mujyi wa Santa Maria, habaye impanuka y’umuriro mu kabyiniro maze abasaga 241 bahasiga ubuzima.

Abantu bavutse uyu munsi:

1756: Wolfgang Amadeus Mozart, umuhanga mu muziki w’umunya Autriche (ubuvumbuzi yakoze mu muziki bwifashishwa mu muziki w’iki gihe cyane cyane umuziki wa Classic), nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1791.

1965: Mike Newell, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1967: Bobby Deol, umukinnyi wa filimw w’umuhinde nibwo yavutse.

1979: Rosamund Pike, umukinnyikazi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1991Christian Bickel, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1992: Stefano Pettinari, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1993Yaya Sanogo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1994: Rani Khedira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1731: Bartolomeo Cristofori, umuhanzi w’ibyuma bya muzika w’umutaliyani akaba ariwe wahimbye igicurangisho cya piano yaratabarutse, ku myaka 76 y’amavuko.

1983Louis de Funès, umukinnyi wa filime w’umufaransa yitabye Imana, ku myaka 79 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka iyicwa ryakorewe abayahudi mu ntambara y’isi ya 2 (International Holocaust Remembrance Day).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND