RFL
Kigali

MOZAMBIQUE : Perezida Kagame yagaragaje inkomoko y’iterambere ryihuse u Rwanda rugezeho

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:26/10/2016 16:20
0


Perezida Kagame yaraye atanze ikiganiro kigaragaza ko abaturage bagize uruhare runini mu iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nubwo hari abatarabonaga ko byashoboka.



Kuva ku wa mbere tariki 24 Ukwakira 2016, Perezida Kagame yari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Mozambique. Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ukwakira 2016 ni bwo yatanze ikiganiro gisobanura inkomoko y’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Ni ikiganiro cyabereye muri  Joaquim Chissano International Conference Center, cyitabirwa n’abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza zo muri Mozambique, abashoramari  ndetse n’abo mu rwego rw’abikorera bo muri icyo gihugu.

Perezida Kagame yatangiye ashimira Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi na we wari witabiriye ibi biganiro, amushimira uburyo  we na ‘delegation’ yari ayoboye bakiriwe neza ndetse agaruka ku nyungu z’ubufatanye ku bihugu byombi.

Ati “ Nishimiye uyu mwanya wo kurushaho gushimangira ubushuti hagati y’u Rwanda na Mozambique mu buryo bw’ubufatanye. Ibiganiro by’uyu munsi biragaragaza ubushake bwo kungurana ubumenyi ndetse  buri gihugu kikagira icyo kigira ku kindi. Ibihugu byacu bihuje amateka n’ubushake bwo kubakira abaturage igihugu gifite ahazaza hakungahaye.

Perezida Kagame yabwiye abari bateraniye aho ko iterambere ry’u Rwanda ryaturutse ku bushake bw’abanyarwanda mu guhindura amateka yabo ndetse rikanaturuka ku ruhare rwabo nk’inkingi ikomeye mu iterambere rirambye ry’abaturage.

Twashishikarije Abanyarwanda bose mu kugira uruhare rwo kubaka igihugu gishya gitandukanye n'icyo abantu bari bazi. Uburyo u Rwanda rwasenyutse muri 1994, byatumye benshi batekereza ko igihugu kitazongera kubaho ukundi, ariko twashyize imbere iterambere turabahinyuza.

Nk'uko dukomeje gutera imbere, turabizi neza ko  tutaragera aho twifuza kuba turi, …ariko ibyo tumaze kugeraho tugomba kubirinda.

Perezida Kagame yagarutse kubyo abanyarwanda bakoze bashingiye ku mahitamo yabo nubwo abaterankunga n’amabanki babirwanyaga.

Yagize ati: “Duhereye kuri hoteli ya mbere y’inyenyeri eshanu, Serena Hotel ya Kigali, Kompanyi nyarwanda y’indege  RwandAir, … ni ibyemezo twafashe abaterankunga n’abanyamabanki batabibona nk’ubucuruzi, ababihakanaga bari bafite ukuri mu buryo bw’ubucuruzi bufunganye ariko nanone bari bibeshye cyane urebeye ubukungu bw’u Rwanda bw’ahazaza mu buryo bwagutse. Abo batubuzaga kubaka no gushora imari ubu ni bo bari muri iyo myanya banakoresha izo serivise.

Perezida Kagame yashimangiye ko abikorera ku giti cyabo bagomba kugira uruhare runini mu iterambere bagafatanya na Leta mu rwego rwo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye yibutsa abari aho akamaro ko kunga ubumwe hagati y’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye ry’uyu mugabane.

Perezida Kagame

Perezida Kagame atanga ikiganiro

Abitabiriye

Abaturutse mu nzego zinyuranye bari bateraniye Joaquim Chissano International Conference Center 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND