RFL
Kigali

Mme Jeannette KAGAME yifurije isabukuru nziza perezida KAGAME

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/10/2017 18:25
0


Abinyujije kuri Twitter, Umufasha wa Perezida wa Repubulika Mme Jeannette KAGAME, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukwakira, yifurije isabukuru nziza Perezida wa Repubulika Paul KAGAME



Tugenekereje ubutumwa Madamu Jeannette KAGAME yanditse kuri Twitter bugira buti "Ndifuriza isabukuru nziza umugabo wanjye. Warakoze kuba umubyeyi n'umufasha  ukomeye, ugira urukundo kandi witangira urugo muri uru rugendo. JK". Ubu butumwa bwahise busangizwa (retweet) n'abantu barenga ijana mu gihe kitageze ku isaha abandi barenga 200 babukunze (likes).

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wizihije isabukuru y'imyaka 60 kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukwakira, 2017, yavukiye i Tambwe mu karere ka Ruhango kuri ubu, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, hari tariki 23 Ukwakira, 1957. Yashakanye na Jeannette Kagame tariki 10 Kamena, 1989 ubwo bari mu gihugu cya Uganda, ubu bafitanye abana bane.

AMWE MU MAFOTO AGARAGAZA PEREZIDA KAGAME N'UMUFASHA WE BASEKA (BISHIMYE)

Kagame Paul

JPEG - 69.2 kb

Perezida Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame ku munsi w'ubukwe

Paul Kagame

Paul Kagame

Perezida Kagame hamwe n'umuryango we mu myaka yatambutse

Paul Kagame

Perezida Kagame n'umuryango we mu minsi mcye ishize

JPEG - 89.1 kb

Image result for jeannette kagame

Image result for jeannette kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame i Marrakech muri Maroc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND