Iki kiganiro Mme Jeannette Kagame yagitangiye mu nama ya 'Global Citizen Forum' yabaye kuri uyu wa kane tariki 19 Ukwakira, 2017. Muri iki kiganiro, yagarutse ku nzira y'ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda
Umufasha wa Perezida wa Repubulika Mme Jeannette Kagame, yagarutse ku mateka y'u Rwanda rwa mbere y'abakoloni no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda aho poropaganda yigishijwe yari igamije kubiba amacakubiri mu Rwanda ngo amoko aryane. Ibi byabyaye Genocide yahitanye ubuzima bw'inzirakarengane zirenga million. Mme Jeannette Kagame, yibukije ko uretse ababuze ubuzima, ibihumbi n'ibihumbi by'abagore bafashwe ku ngufu, baterwa VIH/SIDA
Kuri ibi, hiyongeraho ko mu gihe ibi byose byabaga, imiryango mpuzamahanga yaruciye ikarumira ndetse ingabo mpuzamahanga zari mu Rwanda zitererana abicwaga.Muri iki kiganiro, Umufasha wa Perezida wa Repubulika, yagarutse ku kuba abanyarwanda barangajwe imbere na perezida Paul Kagame, bararenze ibyabaye bakiyunga ndetse igihugu kikongera kwiyubaka. Zimwe muri gahunda yagarutseho zatumye bigerwaho, harimo inkiko Gacaca na gahunda ya Ndi Umunyarwanda
Mme Jeannette Kagame ubwo yakirwaga ku meza na Armand Arton, washinze umuryango ‘Global Citizen Forum’
Inama ya 'Global Citizen Forum' iramara iminsi ibiri, yitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abashakashatsi, impuguke, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, ba rwiyemezamirimo n'ibyamamare bitandukanye
Mbere y'iyi nama, Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ukwakira, 2017 yari yakiriwe ku meza na Armand Arton, washinze umuryango ‘Global Citizen Forum’
AMAFOTO
Ubwo Madamu Jeannette Kagame yatangaga ikiganiro
TANGA IGITECYEREZO