RFL
Kigali

Miss Mutesi Aurore utakibarizwa mu Rwanda yagaragaje urukundo rudasanzwe akunda umusore uba muri Amerika

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:14/04/2015 19:11
15


Miss Mutesi Aurore utakibarizwa mu Rwanda yamaze guhamya urukundo akunda umusore w’umunyarwanda uba I Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Mbabazi Egide . Ku munsi w’amavuko w’uyu mukunzi we, Miss Aurore yamubwiye amagambo ahamya urukundo rwabo rwajyaga rwibazwaho na benshi.



Hagati mu kwezi kwa Gashyantare 2015 nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2012 , Kayibanda Mutesi Aurore yerekeje muri Turukiya aho yagiye gukomereza amasomo ye, akanagura ubumenyi mu bigendanye n’imideli.

mutesi

Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore

Mbabazi na Aurore

Mutesi Aurore n'umukunzi we Mbabazi Egide

Icyo gihe byavuzwe ko yabanje guca i Boston Muri USA gusura umukunzi we Mbabazi Egide   n’ubwo Miss Aurore yari atarerura neza iby’urukundo rwe na Egide  usanzwe ari umufotozi wabigize umwuga.

Mutesi Aurore

Aya niyo magambo Miss Mutesi Aurore yakoresheje ataka umukunzi we

Ku munsi wo ku Cyumweru tariki 12 Mata 2015  ubwo Mbabazi Egide  yagiraga umunsi w’isabukuru, Mutesi Aurore yatangaje amagambo ahamya urukundo ruhebuje akunda Egide Fox. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Aurore yabwiye umukunzi we  icyo abi iki gihe bita imitoma mu rurimi rw’igifaransa, tugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga  ati”Uranyumva iyo mfite ibibazo,ungarurira ibyishimo iyo mbabaye,ndetse ukanyihanganisha iyo mpuye n’ibibazo. Warakoze ku rukundo ungaragariza rutagereranywa kuko urukundo ari uburebure….nsobanukirwa ubusobanuro bw’ijambo Gukunda iyo turi kumwe. Uri umuntu udasanzwe ndetse unyuzuza ibyishimo. Nakifuje gukoresha amagambo adasanzwe mu kugutura umuvugo ariko nkwifurije umunsi mwiza w’amavuko kandi ngukunda cyane uyu munsi kurusha uko nagukundaga ejo hashize.

Egide na Aurore

Ifoto igaragaza ibihe byiza Egide Mbabazi yagiranye na Mutesi Aurore ubwo yari yaje mu Rwanda. Aha bari bagiye gutembera muri pariki y'Ibirunga

Egide Fox

Egide  akunda gushyira amafoto y'umukunzi we ku rubuga rwa Instagram

Mu ntangiriro za 2015 nibwo Egide Fox yaje mu Rwanda gusura Mutesi Aurore banagirana ibihe byiza, nyuma , bikaba bivugwa ko ari nawe wamufashije kujya kwiga i bwotamasimbi.

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shfi bloodsky8 years ago
    aurore c kwiga ubwubatsi yarabiretse
  • Umusaza Rwanyabugigira8 years ago
    Urukundo nirwogere! Egide ndamuzi ni umusore uri cool we na mwese se Manasse.
  • Franco8 years ago
    Icyo yavuze se kidasanzwe ni iki?.hari benshi bavuga ibirenze ibyo yavuze babonye nabo agafaranga.anyway Imana izabafashe muri urwo rugendo rwabo
  • Di8 years ago
    gukundana ni byiza. i wish you guhirwa mu gukundana kwanyu
  • landre8 years ago
    Aurore nkwifurije chance ako egide nzi sinzi.....kuki wanze raoul il est vrai homme bonne chance la belle
  • 8 years ago
    Fox arasonutse kereste abatabona
  • Elcy8 years ago
    U ar so lovely together
  • Done8 years ago
    Wouu miss you so lucky gukundana nuyu musore ..muraberanye. Sana ureke aba guca intege niba wumva ufite amahoro icyo nicyo rukundo. Mwese muri aba star mukundane
  • Lapugirl8 years ago
    Dore umusore dore umusore ..umuntu watwaye umutima wa miss uyu muntu ntago yoroshye..miss wibihe byose good luck
  • francis8 years ago
    urukundo nyakuri nago rwita kucyo umuntu akora niba ari umufotozi apfa kuba amukunda gusa mbifurije ishya nihirwa
  • manzi8 years ago
    Hahha! Uyu ni umutoma da! Reka nze nshakishe aho yabiteruye. Umva rero ntibizabe nka bimwe Bahati yandikiraga K8 Kavuyo!
  • yves8 years ago
    Kurinjye ndumva arinkokunca inyuma hhhhh!!!uyumu jeune yamushoboreshe je iki kweli???? ndangije gusoma iyinkuru nafushye peeeeepepepepepe. by da way courage kdi muzabikorane ubushishozi
  • Dodo 8 years ago
    Yves najye ndababaye ariko twiba nkabafana na arsenal !!uyu musore Reba Instagram ye urarwara umutwe !!!!ashobora kuba aremereye ni miss ubizi !!courage miss wacuu turagukunda
  • 8 years ago
    Yega abana baryoheranye weee.YEga umusore usirimutseho weee.Imana ibafashe babyitwaremo neza.Kko iyo bigenze ukundi bose babisariramo.
  • phillos gucci8 years ago
    woooouuuu biranshimishije cyane pe, be blessed in ur love Egide namuherukaga tukigana muri Sciences Humaine muri APE-RUGUNGA none ndabona amaze kuvamo umusore uhamye peee, Mais Egide ntuzapfushe ubusa uwo Mwari nkuko wagenje Binamungu Kamel Mirielle wari Cheftaine wacu tumwita BKM. courage





Inyarwanda BACKGROUND