Mu gikorwa cyo gusoza iminsi 21 ya Y’Ello Care, MTN Rwanda yagize umunsi yita Career Day watumiwemo urubyiruko rutandukanye rwahanze udushya rujyendanye no gukemura ibibazo abanyarwanda bahura nabyo umunsi ku wundi. Muri uyu muhango ministiri Rose Mary Mbabazi yaboneyeho kuvuganira urubyiruko.
Iki gikorwa ministiri yari yatumiwemo cyerekaniwemo imishinga myinshi itandukanye y’urubyiruko rwihangiye udushya. Yashimye cyane MTN ibayetekereje igikorwa nk’icyo gusa aha umukoro ibindi bigo bitandukanye n’abikorera mu Rwanda gushishikarira gushyigikira urubyiruko mu mikorere yabo, cyane cyane mu kubemerera kwimenyereza (internships, stage).
Ministiri w'urubyiruko Rose Mary Mbabazi asanga ibigo by'abikorera bikwiye guha urubyiruko maahirwe yo kwimenyereza
Minisitiri yavuze ko abikorera benshi bavuga ko nta mafaranga bafite yo gukora gahunda zijyanye no kwakira urubyiruko rushaka kwimenyereza nyamara ngo ibyo ntibyagakwiye kuba impamvu. Yagaragaje ko kimwe mu byafasha cyane urubyiruko ari uguhabwa amahirwe yo kugerageza ubumenyi bwabo aho bukoreshwa mu kazi ka buri munsi, ndetse ngo n’utu dushya abantu baba bahanga umunsi ku wundi bakaba batugaragariza no mu kazi bakora.
Ministiri Rose Mary kandi yavuze ko leta y’u Rwanda yiteguye gushyigikira gahunda zose zishobora gutuma urubyiruko0 rugira icyo rwimarira n’igihugu muri rusange cyane cyane ko benshi mu batuye Afurika ari urubyiruko.
TANGA IGITECYEREZO