Ubwo Minisitiri w’Ubuzima yageraga ku bitaro bya Muhima mu masaha ya Saa sita zo kuri icyi cyumweru tariki ya 17/09/2017 mu rwego rwo gusura ibyo bitaro ngo arebe uko abarwayi bahabwa service, yabashije kwibonera uko abaforomokazi 2 bakira abarwayi nabi.
Amakuru Inyarwanda.com ikesha umwe mu bakozi b’ibitaro bya Muhima ariko wadusabye ko tudatangaza amazina ye, avuga ko Minisitiri w’Ubuzima, Dr. GASHUMBA Diane yahagaritse mu kazi abaforomokazi babiri bo ku bitaro bya Muhima nyuma yo kugera ku bitaro bakoreraho agasanga batanga serivisi mbi. Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko aba baforomokazi bahise bahagarikwa mu kazi mu gihe kitatangajwe, gusa amazina yabo nayo ntabwo yatangajwe. Inyarwanda turakomeza kubakurikirabira iyi nkuru.
Inkomoko y’ihagarikwa ry’abaforomokazi
Umuforomokazi wa mbere tutabashije kumenya amazina ye yasuhujwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. GASHUMBA Diane, bitewe n'uko yari amuteye umugongo, umuforomokazi yanga kumwikiriza. Minisitiri yongeye kumusuhuza undi akomeza kwiyandikira, amusubiza atamureba ati "Ndacyahuze tegereza." Minisitiri ati "Ese ni uko mufata abarwayi babagana?" Umuforomokazi ati "Kwandika no kuvuga ntibijyana."
Aho uyu muforomokazi yuburiye amaso yasanze ari Minisitiri w’Ubuzima barimo kuvugana, agerageza kwisobanura, yagize ati "Mumbabarire sinari nababonye nabonaga uyu mugabo umpagaze iruhande kandi yahoze aha nkagira ngo ni we." Minisitiri w’Ubuzima yamusobanuriye ko kuba yumva ko yasuzugura umurwayi akubaha Minisitiri, ari ikintu giteye isoni n’agahinda ku muntu wazindutse aje kwita ku barwayi.
Umuforomokazi wa kabiri nawe tutatangarijwe amazina ye yagize amahirwe make y'uko Minisitiri w'Ubuzima Dr. GASHUMBA Diane yageze mu cyumba ababyeyi babyariramo agasanga hari umubyeyi wabyaye ariko akaba atari yagahawe igitanda ahubwo Minisitiri agasanga uwo mubyeyi aryamye ku gitanda cyari kiryamyeho undi murwayi, nyamara kandi hatabuze ibitanda. Mu gukurikirana icyabiteye, Minisitiri w'Ubuzima ngo yasanze umugabo w'uwo mubyeyi wabyaye yari yasabye igitanda akanongeraho ko n'icyumba privee yakiyishyurira, nyamara umuforomokazi akaba yamuhakaniye akamubwira ko nta cyumba gihari.
Icyo Minisitiri w'Ubuzima yavuze kuri aba baforomokazi n'impanuro yahaye abakozi bose
Minisitiri w'Ubuzima Dr. GASHUMBA Diane yasobanuriye abo baforomokazi ko ikosa ryo kwakira nabi umurwayi ari ikosa atazihanganira na rimwe, yababwiye ko umuntu ashobora gukosa mu kazi kubera ubumenyi buke, ibyo bigakosorwa n'amahugurwa akorwa mu buryo bunyuranye, ariko ko gukosa usuzugura abakugana, utinda kubaha serivisi kandi bishobora kuviramo abarwayi ikibazo kirenze icyabazanye ndetse no gutakaza ubuzima baba baje gushaka ku bitaro, ibyo yabasobanuriye ko nta mahugurwa bikeneye.
Dr. GASHUMBA Diane yibukije abakozi bo ku bitaro indahiro baba barakoze ndetse n'umutimanama bakwiye kugira mu kazi kabo, akaba ariyo mpamvu yabasabiye igihano cyo guhagarikwa amezi mu kazi mu gihe kigenwa n'amategeko hakurikijwe uburemere bw'amakosa yabasanganye. Yongeyeho ko abayobozi b'ibitaro bya Muhima bafata umwanya bagatekereza basanga abo baforomokazi bafite umuhamagaro wo kuvura neza ababagana, bakagaruka mu kazi, basanga kandi barayobye bagashaka ikindi bakora kitabahuza n'abantu bababaye cyangwa bakeneye serivisi ikomeye nk'iyo kwa muganga.
Dr Diane Gashumba Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda
Dr. GASHUMBA Diane yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko telefoni itemewe mu masaha y’akazi kubatanga serivisi z'ubuvuzi kugira ngo abaganga barusheho kwita ku barwayi neza. Yibukije kandi Ubuyobozi bw'Ibitaro gushyira imbaraga nyinshi mu kurushaho gukurikirana imitangire ya serivisi mu bitaro kuko nta murwayi n'umwe ukwiye kurangaranwa yaje agana umuganga amwizeye.
Minisiteri y'Ubuzima iributsa kandi abakozi bose bo mu mavuriro ko ntacyo bisaba kuvuga neza no guha umwanya umurwayi, nta kiguzi bigira. Minisiteri y’Ubuzima irasaba abanyarwanda kwanga serivisi mbi no kwiyambaza abashinzwe imitangire ya serivisi (customer Care) mu bitaro, ubuyobozi bukuru bw’ibitaro kuko inomero zabo za telefoni ziba zimanitse ku miryango. Minisiteri y'Ubuzima irabamenyesha abanyarwanda bose ko igihe cyose bibaye ngombwa banahamagara ubuyobozi bw’Akarere ibitaro biherereyemo cyangwa inomero itishyurwa ya Minisiteri y’Ubuzima ari yo (114).
Dr Diane Gashumba yahanuye abaganga n'abandi bakora umwuga w'ubuvuzi badatanga serivisi nziza ku bantu babagana
Liliane KALIZA
TANGA IGITECYEREZO