Nyuma y’impanuka yabereye i Kiziguro mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2014 igahitana abantu bagera kuri 16, Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi, yoherereje ubutumwa bwo gufata mu mugongo imiryango y’abo yahitanye.
Ahagana saa mbiri n’igice kuri uyu wa kabiri, imotoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yagonganye n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, maze abagera kuri 10 bahita bahasiga ubuzima, abandi barakomereka bikabije, aho bamwe bagiye bapfa bataragera kwa muganga, ubu bakaba bamaze gupfa ari 16.
Imodoka ni uku zabaye
Amakuru agera ku Inyarwanda.com aravuga ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije izo modoka zombie zari zifite, ariko ngo imbarutso yo kugongana ikaba yabaye imbwa yambukaga umuhanda, maze uwari atwaye coaster ashatse kuyihunga, ahita akubitana n’iyo Hiace.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yafashe mu mugongo imiryango y’ababuriye aba bo muri iyo mpanuka.
Turacyabakurikiranira ibindi kuri iyi mpanuka.
TANGA IGITECYEREZO