RFL
Kigali

Minisitiri w'Intebe yoherereje ubutumwa bw'akababaro Imiryango y'abasaga 16 bazize impanuka yabereye i Kiziguro

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:22/07/2014 12:06
11


Nyuma y’impanuka yabereye i Kiziguro mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2014 igahitana abantu bagera kuri 16, Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi, yoherereje ubutumwa bwo gufata mu mugongo imiryango y’abo yahitanye.



Ahagana saa mbiri n’igice kuri uyu wa kabiri, imotoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yagonganye n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, maze abagera kuri 10 bahita bahasiga ubuzima, abandi barakomereka bikabije, aho bamwe bagiye bapfa bataragera kwa muganga, ubu bakaba bamaze gupfa ari 16.

a

Imodoka ni uku zabaye

Amakuru agera ku Inyarwanda.com aravuga ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije izo modoka zombie zari zifite, ariko ngo imbarutso yo kugongana ikaba yabaye imbwa yambukaga umuhanda, maze uwari atwaye coaster ashatse kuyihunga, ahita akubitana n’iyo Hiace.

q

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yafashe mu mugongo imiryango y’ababuriye aba bo muri iyo mpanuka.

s

Turacyabakurikiranira ibindi kuri iyi mpanuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha ignatius9 years ago
    God may let them rest in peace
  • Robert9 years ago
    Imiryango yabuze abayo ikomeze kwihangana
  • TUYISENGE Yvonne9 years ago
    Let God be with them and we are with their families
  • uwababyeyi ange9 years ago
    Imana ibahe iruhuko ridashira kuko njye nabonye amafoto biteye ubwoba kd nabagifite umwuka Imana ibiteho
  • TUYISENGE Yvonne9 years ago
    Let God be with them and we are with their families
  • 9 years ago
    MBIFURIJE KUGIRA IRUHUKO RIDASHIRA IYO MIRYANGO YIHANGANE
  • 9 years ago
    Twihanganishije ababuze ababo. kandi bakomeze kwihangana. IMANA ibahe iruhuko ridashira.
  • 9 years ago
    Twihanganishije ababuze ababo. kandi bakomeze kwihangana. IMANA ibahe iruhuko ridashira.
  • 9 years ago
    Nibihangane imbwa yabahemukiye
  • emmanuel9 years ago
    ariko impanuka zitandukanye zikabije kwiyongera tubemaso kandi dusenge imana ibidufashemo!!!
  • Bosco9 years ago
    Mu Isi Nuko Bimera. Bagire Iruhuko Ridashira RIP





Inyarwanda BACKGROUND