RFL
Kigali

Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko iturufu yarufasha kwikura mu bukene

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/09/2017 8:13
0


Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary arasaba urubyiruko kwibuka ko imwe mu nzira yo kwikura mu bukene buterwa no kubura imirimo ari ugukoresha amahirwe yose yegereye buri wese yaba ku bize n’abatarize.



Mbabazi avuga ko mu kazi iyi minisiteri itangiranye, amafaranga yose igihugu kizagena yo gutera inkunga ibikorwa n’imishinga y’urubyiruko azanyura mu bigo by’imari bikabafasha kubona byoroshye ibikoresho byo kwifashisha mu myuga no mu nguzanyo ku mishinga y’urubyiruko.

Yakomeje avuga ko urubyiruko, cyane urutaragize amahirwe yo kugera mu ishuri narwo rufite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro mu duce rutuyemo, haba mu bikorwa by’ubwubatsi, ubukorikori n’ibindi. Yagize ati:

Gahunda zihari ntitwavuga ko ari iz’abize gusa, nk’ubumenyingiro ntibivuze ko ari abaminuje gusa. Icyo nashishikariza urubyiruko, hari ibigo bitandukanye mu gihugu aho dufatanya n’Ikigo cy’Ubumenyingiro (WDA) kugira ngo babahe ubwo bumenyingiro bw’amezi make atatu, atandatu mu myuga itandukanye.

Yatanze urugero rw’imirimo iboneka muri gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda, “Made in Rwanda” aho isaba urubyiruko kuba rwarize imyuga nk’iy’ubudozi, bakishyira hamwe, bakagana inganda z’imyenda, bakongererwa ubushobozi n’amahugurwa bikabaha akazi no kwikorera ubwabo. Ati “Ubuvugizi bwose tuzakora, turifuza ko urubyiruko ruhaguruka rugakora, ibizaza byose bizaba byunganira icyo ufite cyo gutangiriraho.”

Zimwe mu ngamba iyi minisiteri ivuga zizayifasha kugera ku ntego zayo neza, ziri mu buryo butatu ari bwo kuzamura imibereho y’urubyiruko, guteza imbere impano ya buri wese ikabyazwa umusaruro no gutangira kwigira hakiri kare.

Src: Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND