RFL
Kigali

Minisitiri Mushikiwabo asanga ibisubizo by’Afurika bizaturuka mu Banyafurika ubwabo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:17/05/2018 16:19
0


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba Louise Mushikiwabo avuga ko abanyafurika bagomba gushaka inzira zose bagera kucyo bakeneye binyuze ku cyerekezo bihaye ,bakishakira ibisubizo by’ibibazo bagifite.



Minisitiri Louise Mushikiwabo asanga abanyafurika bakwiye gushaka ibisubizo by’ibibazo byabo aho gutegereza inkunga iva hanze y’Afurika kugira ngo bubake umugabane w’amahoro kandi wibeshejeho. 

Minisitiri Mushikiwabo yifashishije urugero rw’u Rwanda rwishakiye ibisubizo ku bibazo rwari rwihariye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 avuga ko ibisubizo bishatswe n’abanyafurika ubwabo bigashakirwa kandi ku butaka bw’Afurika bigira akamaro cyane kuko biba bihuje cyane n’ukuri kuri ku butaka bw’ibi bihugu kandi bituma abanyafurika biyumvamo ko ari ibyabo. Icyakora ngo haracyari urugendo rurerure.

Yagize ati “Ntidushobora kwihandagaza ngo tuvuge ko twe nk’umugabane w’Afurika dushobora gukemura ibibazo byacu mu gihe tugitira bimwe mu bisubizo by’abandi, tukabisanisha n’ibibazo byacu no ku bihugu byacu.

Minisitiri Mushikiwabo mu kiganiro (uwa 2 uturutse iburyo)

Minisitiri Mushikiwabo ahamya ko kwiyumvamo ko ibibazo n’ibisubizo byose ari ibyawe, gushyira hamwe ndetse no gukora neza ari ryo banga rizatuma Afurika yishakamo ibisubizo. Ibi Minisitiri Mushikiwabo yabitangarije mu kiganiro cyabereye mu mujyi wa Musanze mu karere ka Musanze, ikiganiro yari ahuriyemo na Donald Kaberuka ndetse na Ambasaderi Ron Prosor wahoze ari intumwa y’igihugu cya Isiraheli mu muryango w’Abibumbye. Aba bose banaganiriraga ku meza yigaga ku kuryo ibisubizo byishakiwe muri Afurika byakemura ibibazo byabo.

Ni ikiganiro cyateguwe na Minisiteri y’ingabo y’u Rwanda na kaminuza y’u Rwanda kuva taliki ya 14 kugeza taliki ya 16 Gicurasi 2018. Ni ikiganiro cyari gihuriyemo kandi abanyeshuri bo mu bihugu binyuranye birimo; U Rwanda, Czech Republic, Ghana, Malawi, Kenya, Uganda, Tanzania, Senegal na Zambia.

Src: The Newtimes






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND