RFL
Kigali

MINISANTE- Umubare w’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara waragabanutse

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/03/2018 17:25
1


Ministeri y’ubuzima iravuga ko umubare w’abana bapfa bavuka wagabanutse ku kigero cyo hejuru, ni mu gihe mu babyeyi 100 babyara buri mwaka, 91 babyarira kwa muganga bikaba ari byo byagabanije umubare w’abana bapfaga bavuka cyangwa se uw’ababyeyi bapfa babyara



Ibi bigaragazwa n’uko abana bapfa bavuka kuri ubu ni 20 ku bana 1000 mu gihe ababyeyi bapfa babyara ari 21 mu babyeyi 10.000

 Ministre w’ubuzima avuga ko nubwo umubare wagabanutse rwose ariko ngo inzira iracyari ndende kuko bigomba guhera ku mudugudu abantu bagakangurirwa kubyarira kwa muganga ndetse bikajyana na service nziza bagomba guhabwa bageze kwa muganga aho bakwiye kujya bitabwaho bifatika kugirango hatagira ubura ubuzima kubera imitangire mibi ya servise z’abaganga

Ishami ry’umuryango w’abibubye ryita ku ku banaUNICEF risanga mu myaka yashize muri afurika hose ababyeyi 1000 babyaraga, 28 barapfaga babyara naho mu bana 1000 bavukaga 27 muri bo bakitaba Imana

Ubusanzwe mu myaka yashize wasanganga umubare w’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka wari uri hejuru cyane bitewe n’uko bamwe mu banyarwanda bari batarasobanukirwa neza akamaro ko kubyarira kwa muganga ndetse no gukurikiranwa bya hato na hato

Kuri ubu bimaze kugaragara ko abantu bamaze gusobanukirwa no kubyarira kwa muganga nubwo hakiri ibindi bikwiye gukosoka kugirango na bacye bapfira kwa muganga baveho burundu nkuko ministeri y’ubuzima ibyifuza

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    NIBYOKOKO NIHAREBWE IGIKWIYEKUGIRANGO IMPFUZABABYEYI CY ABANA ZISHIRE BURUNDU





Inyarwanda BACKGROUND