RFL
Kigali

MIDIMAR ikeneye kongererwa 17 % by’ingengo y’imari yajyaga ihabwa kugira ngo ihangane n’ingaruka z’ibiza

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/05/2018 7:13
0


Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira Ibiza (MIDIMAR),yasabye Guverinoma y'u Rwanda kuyongerera ingengo y’imari ku kigero cya 17% y’iyo yajyaga ihabwa, mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2018/2019.



Jeanne d’Arc De Bonheur, Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza yabwiye komisiyo y’abadepite y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu ko iyi ngengo y’imari ikwiye kwiyongera kuko iyi Minisiteri ikeneye ingengo y’imari ifatika yo gutabara abashegeshwe n’ibiza byiganjemo imvura nyinshi yaguye mu mezi 4 ashize. MIDIMAR yifuza ko ingengo y’imari yazamuka ikava kuri Miliyari 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda igashyirwa kuri Miliyari 5.3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri De Bonheur yabwiye komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, kandi ko iyi ngengo y’imari izakoreshwa mu gukwirakwiza imirindankuba ku nyubako rusange ndetse no guhugura abanyarwanda ku bijyanye no kwirinda ibiza. MIDIMAR irateganya kandi guha shitingi abaturage bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe badafite ubushobozi bwo kubona aho bikinga nyuma y’ibiza byasenye inzu zabo, kwimura imiryango igera 10,209 igituye mu manegeka.

Image result for imvura nyinshi yishe yasenye inzu

Minisitiri De Bonheur uyobora MIDIMAR

Depite Constance Rwaka Mukayuhi, Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yagiriye inama minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza gushishikariza abaturage kwishyira hamwe bagafasha abagenzi babo bagezweho n’ibiza kuko gutabara abagezweho n’ibiza bisaba amafaranga menshi Leta idafite. Depite Constance Rwaka Mukayuhi, yagize ati “Hakwiye kujyaho ikigega, abanyarwanda babyifuza aho bafashanya batanga amafaranga kuko guhangana n’ingaruka zaturutse ku biza bisaba amafaranga menshi”

1454022379pa3

Depite Constance

Mu cyumweru gishize guverinoma y’u Rwanda yashyizeho itsinda ryihariye rishinzwe kwihutisha gahunda yo kwimura abaturage bakiba mu bice by’amanegeka bitewe n’ibiza by’imvura nyinshi iri kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu. Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko inzu zigera ku bihumbi 10 arizo zasenywe n’imvura nyinshi yibasiye ibice bitandukanye by’igihugu.

The new times






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND