RFL
Kigali

Mfite igitsina gito, Ese biterwa n’iki? Ese hari ubufasha nabona?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/03/2018 14:17
1


Muri iki gihe,abagabo benshi usanga bafite ibibazo bitandukanye byo gukora imibonano mpuzabitsina hamwe n’abo bashakanye,ndetse bikagira ingaruka mbi mu mibanire mu miryango,aho usanga hahoramo intonganya za hato na hato.



Ibi akenshi usanga biterwa n’ibibazo bitandukanye,nk’umunaniro ukabije, ubushake bucye, indwara zica intege umubiri ndetse n’imibanire itari myiza hagati y’abashakanye. Gusa n’ubwo bimeze gutyo, hari n’abananirwa gukora imibonano mpuzabitsina kubera kugira igitsina gito kiri hafi ya ntacyo ari byo bita Penile Atrophy cyangwa Atrophy of the penis. Kuri iki kibazo twegereye HABAKUBAHO Desire, umuganga mu ivuriro Relax life center agira byinshi adusobanurira.

Ese kugira igitsina gito byaba biterwa n’iki ?

Penile Atrophy ni ukugwingira kw’igitsina cy’umugabo cyangwa kugabanyuka kw’ingano y’igitsina cy’umugabo, bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye harimo nko kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina, imisemburo mike ya Testosterone ndetse n’ibindi.

Ubusanzwe igitsina cy’umugabo gishobora guhindura ingano yacyo bitewe n’impamvu zitandukanye harimo nko kuba yiteguye gukora imibonano mpuzabitsina, ihindagurika ry’ibihe ndetse n’ibindi, gusa iyo igitsina cyagwingiye, ntabwo ubona kiyongera n’ubwo waba ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Ese ni iki gitera kudakura neza kw’igitsina ?

Kudakura neza kw’igitsina bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye,nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima bw’imyororokere rwitwa menlify mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Understanding Penile Shrinkage and What You Can Do About It”

Dore impamvu 4 z’ingenzi zitera kudakura neza kw’igitsina :

1. Kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina cy’umugabo: Amaraso aba arimo intungamubiri zitandukanye ni nayo agaburira imikaya igize igitsina cy’umugabo, iyo rero adatembera neza mu gitsina, wenda bitewe n’ibibazo by’imitsi ishobora kuba yifunze cyangwa se ibindi byatuma atageramo neza,igitsina gitangira kugabanyuka buhoro buhoro.

2. Kugira imisemburo mike bita Testosterone : Ubusanzwe iyi misemburo ya Testosterone ifasha igitsina gukura neza,iyi misemburo igenda igabanyuka bitewe n’imyaka,bityo bigatuma igitsina kigenda kiba gitoya.

3. Uburwayi butandukanye bushobora gufata imikaya igize igitsina cy’umugabo : Hari uburwayi butandukanye bufata imikaya igize igitsina cy’umugabo nabwo butuma igitsina kidakura neza ndetse kikanagwingira.Muri ubwo twavugamo nk’ubwo bita Peyronie’s disease (Ni indwara ituma igitsina kihina),za Kanseri zitandukanye zifata igitsina,ndetse n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

4. Umubyibuho ukabije : Umubyibuho hano tuvuga ntabwo ari ukubyibuha umubiri wose,ahubwo ni hahandi usanga umuntu w’umugabo afite ibinure byinshi kunda ugasanga afite inda nini cyane. Iyo rero inda ari nini yuzuyeho ibinure,Ikurura igitsina ugasanga afite agatsina gato,karanyunyutse cyane. Si byiza rero kubyibuha birengeje urugero, cyane cyane kubyibuha inda.

Ese wari uziko byavurwa ?

HABAKUBAHO Desire "Mu kuvura ubu burwayi bigendana no kumenya impamvu yabiteye, ni byiza rero kugana muganga wabizobereye akareba impamvu ibitera niba ari impamvu y’imisemburo cyangwa uburwayi busanzwe mu mubiri we dore ko ikibazo muri iki gihe usanga abantu bivuza ingaruka z’uburwari batazi icyabuteye. Hari ubufasha tubafitiye muri Relax life center aho dukorera hano kigali haruguru ya gare ya Remera uzamuka umuhanda w’amabuye uva muri gare ni mu ruhande rw'ibumoso."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwanyindo jean claude4 years ago
    Birashoboka ko umuntu ko yabagana mukamuvara





Inyarwanda BACKGROUND