RFL
Kigali

Menya ukwezi wavutsemo n’imiterere yawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/05/2018 17:03
3


Ubushize twabagejejeho inkuru ijyanye n’imiterere ya buri muntu bitewe n’imiterere ye ariko tugeza ku bavutse mu kwezi kwa Gatandatu, birumvikana ko wowe wavutse mu mezi akurikira wari ufite amatsiko,



Nyakanga:

Abantu bavutse mu kwezi kwa Karindwi ngo bajya kugira imiterere isa n’abavutse mu kwa Gatandatu ariko bo bafite akarusho muri buri kimwe cyose ndetse ngo bahorana umunezero utapfa gusanga mu bandi, aba ngo barabarara ariko bakagerageza kubihisha, ntibakunda kugaragaza 'defaut' zabo cyane bahora bashaka icyatuma buri wese ababona mu isura nziza.

Kanama:

Abantu bavutse mu kwezi kwa Munani bahora bacyeye mu maso, ubabonye wese ntababonaho umugayo cyangwa ngo abanenge byinshi, bifatira umwanzuro bo ubwabo ariko kandi kugira ngo bagaragaze ikibari ku mutima biva kure cyane, bakunda gutekereza cyane kuruta kuvuga bahubutse, ikindi ni uko aba bantu bajya bavamo abayobozi beza cyane bitewe n’uko bazi kwitwara neza mu bibazo bahuye nabyo.

Nzeli:

Abantu bavutse mu kwezi kwa Cyenda ngo bagira ibitekerezo bisa n’ibibasumba, bakunda kugaragaza ingero z’ibyo bibwira ndetse kubemeza ikintu biragoye kuko batekereza cyane ariko kandi bacika intege vuba, bihutira gufasha bagenzi babo kandi ni abagwaneza mbese muri kumwe nta rungu.

Ukwakira:

Abantu bavutse mu kwezi kwa cumi bakunda kwiberaho mu muzima bworoshye ntibakunda ibibagora cyane ndetse ngo mu bucuti bwabo n’abandi, bakunda kuba abizerwa cyane, ni abantu beza bari aho kandi bashimishije, basa n’abakubagana badakunda kuba mu mwanya umwe gusa ndetse bakunda kuba inshuti n’abantu benshi.

Ugushyingo:

Abantu bavutse mu kwezi kwa Cumi na Kumwe na bo ngo bakunda guhisha ibitekerezo byabo ndetse na bimwe mu byiyumviro byabo, bazwiho kugira umurava mu byo bakora ntibatinya kwishora mu bikorwa bishobora kuba byabagiraho ingaruka, bagira intego mu buzima bwabo kandi bagashyirwa bayigezeho.

Ukuboza:

Abantu bavutse mu kwezi kwa Cumi n’abiri nabo ngo bagira umurava mu byo bakora gusa ntibakunda kuba mu mwanya umwe, bumva bahora bava aho bari bakajya ahandi, bakunda kugira uburakari bukabije, ariko kandi bifuza kuba mu mahoro no mu munezero udashira.

Ushaka kumenya byinshi ku mezi abanza KANDA HANO

Src: passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fabrice4 years ago
    murakoz cyn
  • Aimable niyomwungere1 year ago
    Turashima cyane ku makuru mudutohoreza,twashaka tunabaze,ese umuntu wavutse mukwa cumi,imyitwarire ye muvy'urukundo niyahe?Muribube mukoze!!
  • TUYIZERE Samuel Herd2 weeks ago
    uziko aribyo! thank u somuch. murankosoye kbx! mukomeze muduhe utuntu tw'ubwenge nk'utwo kbx. mukomeze mugubwe neza!





Inyarwanda BACKGROUND