RFL
Kigali

Menya impamvu udakwiye kubatwa n’umuco mubi wo kwihagarika mu mazi no kujya muri piscine utoze

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/10/2016 20:17
0


Mu gihe umuntu yoga (swimming, natation) umubiri uhura n’ubukonje bw’amazi bikaba byatuma umuntu ashaka kwihagarika, hari bamwe mu bantu batigora bava mu mazi ahubwo bakihagarika mu mazi, hari n’abandi batabanza koga bisanzwe mbere yo kujya muri pisine, gusa ibi ni bibi nk’uko tugiye kubireba.



Koga (swimming, natation) ni imwe muri siporo zigira akamaro kanini ndetse bamwe babifata nko kwishimisha, basohoka bakajya koga. Ahenshi hahurira n’abantu baje koga, usanga iruhande rw’aho bogera hari ubwiherero n’aho umuntu ashobora gukorera ibindi byose bijyanye n’isuku harimo no kubanza kwisukura woga mbere yo kujya koga mu mazi menshi.

Nta tegeko ntakuka rihana abakoze aya makosa cyane ko nko kwihagarika mu mazi nta n’ubibona, cyangwa kuza ukavuga ko uvuye mu rugo woze ntawe ugenzura niba ibyavuzwe ari ukuri gusa guhugurana ni ngombwa mu gihe bimwe mu biba bivugwa bigira ingaruka ku buzima.

Kwihagarika mu rwogero ni amakosa akomeye

Nk’uko bitangazwa mu kiganiro American Chemical Society’s Reactions, inkari mu rwogero (swimming pool, piscine) zije ziyongera ku yindi myanda itandukanye iba yagiye ijya mu mazi iturutse ku mubiri w’abantu bari kogeramo cyangwa n’ahandi hatandukanye bitera ibibazo bitandukanye ku buzima, aha ibivugwa cyane ni indwara z’ubuhumekero nka Asthma ndetse aya mazi ngo anatera amaso iyo arimo iyi myanda yose. Niba wagiye koga, tekereza kuri bagenzi bawe bashobora kuba basanzwe barwaye indwara z’ubuhumekero, uko wongera imyanda mu mazi, niko wongera ibyago kuri bagenzi bawe.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bwogera bumwe nibura haba harimo igipimo mpuzandengo cyo hagati ya ml 30 na ml 80 z’inkari kuri buri muntu uba wagiyemo, ibi nibyo byatumye higwa uburyo bwo gushyira imiti itandukanye mu mazi (disinfectants) kugira ngo nibura bigabanye imyanda izanwa n’abantu mu mazi, gusa ngo iyi miti ntiyakwica imyanda yose iva mu mubiri w’umuntu, ari nayo mpamvu byakabaye byiza buri wese agerageje kujya mu mazi yabanje kwisukura bihagije.

Haranira kutanduza indwara abandi mu gihe wagiye koga

Ubushakashatsi kandi bukomeza buvuga ko ½ cy’indwara abantu bakura mu rwogero zikomoka mu nkari abantu bihagarikamo. Turetse no kuba ibyo kwihagarika mu mazi bitagakwiye ku muntu wiyubaha, ntibinakwiye mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’umuntu ku giti cye n’ubwa bagenzi be, niba ukunda gukora siporo yo koga, haranira kwiyubaha ujya mu mazi ufite isuku ndetse wubahe na bagenzi bawe badakwiye kwigaragura mu mwanda wawe, uzaba ukoze siporo yawe neza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND