RFL
Kigali

Menya impamvu isabune atari nziza mu kwisukura mu myanya y’ibanga y’abagore

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/06/2016 18:00
0


Kurinda imyanga ndagagitsina y’abagore kwiza ni ugukumira ihungabana ryaho.Abenshi mu gitsina gore baganira ku mavuta y’ubwiza,ndetse n’ibijyanye no gufata umusatsi neza ariko usanga akenshi badafata umwanya uhagije mu guhugurana ku ku bijyanye no gusukura imyanya ndangagitsina.



Imyanya ndangagitsina y’umugore mizima yaremwe kuburyo mo imbere haba hari “acide”,harimo bagiteri zishinzwe kugumya kuhagira acide zirekura “acide lactique”,bityo izindi bagiteri zishobora kuhangiza ntizibashe kubaho muri aho hantu hari acide. Uru ruvange rwa bagiteri zizwi ku izina rya “lactobacillus” rukoze icyo bita “flore vaginal”.

Mu buzima busanzwe burya iyo ikintu kitari “acide” ,kiba ari “base” cyangwa kiri hagati ya bibiri(neutre).Kugirango ibi bigaragare abahanga mu butabire(chimie) babipima bifashishishe igipimo kizwi ku izina rya “p H”(Nkuko tuzi ko metero yifashishwa mu gupima uburebure).Iyi p H rero igira ibipimo biva kuri 1 kugera kuri 14,uko imibare yegerana na 1 ni nako ikintu kijya mu bwoko bwa acide ,uko imibare isatira 14 ikintu kiba ari base naho imibare yegereye 7 ikintu kiba kiri hagati ya byombi(neutre).

Amasabune ndetse na jeli nyinshi zikorwa zigenewe gusukura uruhu ari nayo mpamvu akenshi usanga zirangwa na p H  ya 5.5 ari nayo igaragara ku ruhu.p H iboneka mu myanya ndangagitsina y’umugore igihe nta bundi burwayi afite ibarizwa hagati ya 3.8 na 4.5

Isabune

Kurinda imyanya ndangagitsina y’umugore ni ukuyirinda ikintu cyatuma uburyo hari acide bihinduka,birumvikana ko gukoresha isabune ndetse na jeli bisanzwe bihindura cyane ubuzima bw’imyanya ndangagitsina bityo mikorobe mbi ku mubiri w’umuntu zikaboneraho zigatezamo uburwayi (infection), uburyaryate no gushaka kwishimagura,kubabara,impumuro mbi,gusokamo amatembabuzi adasanzwe ndetse no kubabuka.Abaganga bavura imyanya ndangagitsina y’abagore akenshi batanga inama  ku kuba umuntu  yakoresha amazi y’akazuyaze mu kwisukura iyi myanya ariko hari na jeli zagenewe gusukora iyi myanya zikoze kuburyo nazo zifite p H isa n’iboneka muri iyi myanya kuburyo nta kintu zakwangiza nkuko amasabune yahangiza.

Ariko nanone sibyiza gusukura ukageza n’imbere cyane kuko imyanya ndangagitsina y’umugore yaremwe kuburyo imbere yisukura yo ubwayo niyo mpamvu jeli zisukura zikoreshwa ku myanya igaragara inyuma gusa. Zimwe muri jeli zikunze gukoreshwa inaha twavuga nka:V-WASH ndetse na LACTACYD

Ibindi bishobora kwangiza ubuzima bw’imyanya ndangagitsina y’umugore

Ku mugore uri kunywa imiti yica mikorobe imwe nimwe bimugiraho ingaruka ku binjanye no guhungabana mu myanya ndangagitsina,kuko iyi miti ntirobanura yicamo na zimwe muri mikorobe zifitiye umubiri akamaro nk’izi zirinda  mu myanya y’ibanga y’umugore.

Ihindagurika ry’umusemburo wa esitorogene ku gitsina gore naryo rituma habaho guhindagurika ku myanya y’imbere mu gitsina,aha twavuga ku bagore bacuze(menopause),abana bakiri bato,abagore batwite cg abagore bari mu mihango.Uyu musemburo iyo wiyongereye utuma p H yo mu gitsina yiyongera bityo acide ikagabanuka bagiteri zo mu gitsina zikangirika bityo mikorobe mbi zikaba zaboneraho kwangiza aha hantu.

Ku bantu bakora imibonanompuzabitsina kenshi nabo bahura n’ ihindagurika mu gitsina(changement de flore vaginal) kubera ko amahoro y’umugabo ameneka mu gitsina agira p H ya 7(neutre) bityo bigatuma acide yo mu gitsina cy’umugore igabanuka,byityo n’uburinzi bwaho bukagabanuka.

Bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro nabwo buhindagura  umusemburo wa esitorogene ,ibi bigatera ihindagurika rya acide mu gitsina cy’umugore.

Izindi nama ku bakobwa n'abagore mu gusukura imyanyandangagitsina

Imyanya ndangagitsina y’umugore yagakwiye gusukurwa nibura rimwe ku munsi hakoresheshwe amazi meza y’akazuyaze byaba na byiza hagakoreshwa jeli zabugenewe ku bafite ubushobozi bwo kuzibona.

Ku muntu uri mu mihango biba byiza ahakoreye isuku kabiri ku munsi kandi ni byiza guhindura agatambaro k’isuku (pads)byibura nyuma ya buri masaha 6 ni ukuvuga 4 ku munsi mu gihe umuntu ari mu mihango

Sibyiza gukuba n’ ibyangwe ku myanyandangagitsina gukoresha intoki byonyine biba bihagije,ikindi nuko iki cyangwe cyangwa agatambo ko kwiyoza(gants) bishobora kuba indiri ya za mikorobe mbi zitandukanye.

Isabune

Esuwime(essuie main) umuntu akoresha igomba kuba ari iye wenyine ,akayikoresha yumutse kandi igakorerwa isuku ikameswa nibura buri cyumweru kandi ikanikwa ku zuba nyuma ya buri kuyikoresha.

Mu gihe umuntu ari kuri wese agakenera kwihanagura agomba kwihanagura ajyana inyuma ,ibi birinda mikorobe zishobora guturuka mu kibuno zikaba zaza mu gitsina igihe abikoze ajyana imbere.

Ubwiherero bwicarwaho n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye ni ubwo kwitonderwa cyane kuko nzazo ziba indiri ya mikorobe mbi zitandukanye

Ni byiza kwambara imyenda y’imbere ikozwe muri “cotton”ibi birinda ubushyuhe no gututubikana(humidity).Ubushyuhe no gututubikana ni bimwe mu bituma mikorobe mbi zikura zigatera indwara mu myanya ndangagitsina(infection).Nanone hagomba kwirindwa kwambara imyenda ifashe cyane itemerera umubiri guhumeka.

Ni byiza gukorera isuku imyanya ndangagitsina mbere na nyuma yo gukora imibonanompuzabitsina.

By Phn N Marcelo Baudouin

e-mail:baumarco81@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND