RFL
Kigali

Menya ibyo utemerewe kunywa cyangwa kurya mu gihe urimo gufata umuti runaka

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:8/10/2015 11:22
1


Ibyo tunywa ndetse n’ibyo turya bishobora kubangamira uburyo umuti runaka turi gufata uri bubashe kuvura.Ubukana bw’umuti bushobora kwiyongera cyangwa bukagabanuka bitewe n’ibyo umuti uhuriye nabyo mu mubiri, ari nako havuka ingaruka nshya z’umuti cyangwa izari zihari zikiyongera.



Dore imwe mu miziro hagati y’imiti n’ibiribwa cyangwa n’ibinyobwa twagerageje kubakusanyiriza:

1. Warfarin izirana na n’ibiribwa cg ibinyobwa birimo Vitamine K

Warfarin (soma worufarine) ni umuti uhabwa abantu bafite amaraso avura bikabangamira itembera ryayo ,kurya ibiryo birimo vitamine k bigabanya imikorere ya warfarin kuko vitamine k ubwayo ituma amaraso abasha kuvura.Vitamine k nyinshi iboneka mu mboga cyane cyane.Ibi ntabwo bishatse kuvuga ko umurwayi yakwirinda kurya imboga ,ahubwo yafata urugero rwa ngombwa umunsi ku munsi akurikiza inama za muganga.


2. Insulin n’indi miti ya diyabete bizirana n’inzoga(Alcohol)

Insuline ni umusemburo ukorwa n’umubiri  ukawufasha kugabanya isukari mu maraso igihe yarenze urugero nyarwo.Iyo umubiri utakibasha kugenzura izamuka ry’isukari mu maraso ,umusemburo  wa insulin w’imbere mu mubiri ushobora kunganirwa nuwakorewe mu ruganda umuntu yitera mu mubiri.Kunywa inzoga  mu gihe ukoresha imiti ya diyabete harimo na insulin bituma imikorere y’iyi miti yiyongera biryo hakabaho igabanuka noneho rikabije ry’isukari (hypoglycemia) naryo riteza ibibazo bikomeye nko kugwa muri koma,gutengurwa,gucika intege,gusonza bikomeye.Ariko mu gihe umuntu acitswe akanywa gake nabwo ni byiza ko  akagafata ari no kurya.

3. Statins izirana n’imitobe cg za divayi bikomoka ku mizabibu cg izindi mbuto bisa(Grapefruit,grapevine,grape)


Statins ni imiti igatanya ibinure bibi mu mubiri (bad cholesterol),imitobe na divayi biba bikungahayemo vitamine C bityo bikongera ikigero k’iyi miti mu maraso bityo imiti ikaba yakwangiza umubiri igihe ibayemo myinshi.zimwe mu ngaruka ni nko kubaba umubiri wose ndetse no kwangirika k’umwijima.

4.Imwe mu miti igabanya umuvuduko w’amaraso izirana n’imitobe cg za divayi bikomoka ku mizabibu cg izindi mbuto bisa(Grapefruit,grapevine,grape)

Imitobe  cg divayi bigabanya imikorere y’iyi miti ikanongera ingaruka zayo.Iyi mitobe izitira imikorere ya enzymes(soma anzime) utu tuntu dufasha cyane cyane mu guhindura ibyo umubiri wakiriye(reaction chimique zibera mu mubiri=metabolisme).

5. Imiti yongera umurego w’igitsina cy’abagabo izirana n’imitobe cg za divayi bikomoka ku mizabibu cg izindi mbuto bisa(Grapefruit,grapevine,grape)


Imiti nka  sildenafil (Viagra) iyo ihuriye mu mubiri n’iyi mitobe cg divayi(vin),ishobora gutera ibibazo byo kuribwa umutwe,kugabanuka gukabije k’umuvuduko w’amaraso,n’ibindi.

6. Paracetamol (=Acetaminophen) izirana n’inzoga (Alcohol)

Paracetamol ni umuti ugabanya ububabare runaka ariko mu gihe ufashwe n’umuntu wanyweye inzoga byangiza umwijima.Byagaragaye ko abantu baraye banyweye inzoga bakazinduka bumva bababara umutwe bitabaza imiti nka,Hedex ,action ,efferalgan n’indi ….ariko iyi miti yose burya ibamo paracetamol si byiza rero kuyifashisha kuko umwijima uba wangirika,mu gihe umuntu abyukanye hangover(umunaniro no kutamera neza muri rusange) cg ubundi bubabare nk’umutwe yanywa amazi menshi bikicyiza.Ikindi twabibutsa ko umuntu mukuru usanzwe atemerewe kurenza amagarama 4 ya paracetamol ku munsi mu rwego rwo kubungabunga  imikorere myiza y’umwijima.

7. Antibiyotiki zizirana n’amata n’ibiyakomokaho

Antibiyotiki ni imiti yica mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri ,iyi miti rero akenshi usanga igenda izirana n’amata,fromage,yawurute,amavuta y’inka n’ibindi bikomoka ku mata.Ibi biterwa nuko amata n’ibiyakomoka ho bibamo calcium(soma karisiyumu) nyinshi  igenda igafata kuri antibiyotiki ikayibuza kwinjira mu maraso.Ni byiza ko antibiyotiki ifatwa mbere ho isaha imwe cg nyuma y’amasaha abiri  ku gihe umuntu  anyweraho amata cg akoresherezaho ibiyakomokaho.

8.Imiti ihangana n’umwingo izirana n’ibiribwa cg ibinyobwa birimo iode(soma iyode)


Iode ni imwe mu myunyu ngugu iboneka mu mubiri wacu.Iyo habaye ho guhungabana  kw’imisemburo ishinzwe kuringaniza iode mu mubiri ,iriyongera bigatuma umuntu abyimba igice cy’imbere cy’umuhogo aribyo bita umwingo.Imikorere y’iyi miti usanga ahanini mu kugabanya iode mu maraso ,iode iva mubyo turya iratangirwa ikabuzwa  kwinjira  mu maraso,sibyiza kurya ibiryo bikungahayemo iode mu rwego rwo gutuma iyi miti ikora neza kuko ubwinshi bwa iode mu biryo bukenera na dose iri hejuru y’umuti ari nako ingaruka zawo ku mubiri ziyongera.  Bimwe mu biryo bikungahayemo iode ni ibiribwa biva mu Nyanja,ibikomoka ku matungo muri rusange ndetse n’imyunyu imwe n’imwe.

Bakunzi ba inyarwanda.com ,muri rusange ni byiza kuganira n’umuhanga mu by’ubuzima ukamusobanuza byimbitse ku bijyanye nicyo umuti uhawe uzirana nacyo kuberako byagaragaye ko umuntu ashobora kudakira cg akagubwa nabi mu gihe atitondeye amabwiriza yo gufata umuti runaka.Muri rusange inzoga ni umwanzi w’imiti,imiti yose ntizirana n’amata nkuko bamwe babizi,ikindi cyo kwitondera ni imwe mu mitobe (juice) na za divayi cg ibindi binyobwa cg ibiryo  birimo caffeine(ibyayi,chocolate,…) hanyuma ni byiza ko umuntu amira ibinini akoresheje amazi.

Ku yandi makuru yimbitse mwatugezaho igitekerezo mugicishije ahabugenewe cg mugakoresha e-mail baumarco81@gmail.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Bar





Inyarwanda BACKGROUND